AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Israel: Perezida Kagame arahura na Minisitiri w’intebe Netanyahu

Yanditswe Jul, 10 2017 08:36 AM | 2,716 Views



Perezida wa republika Paul Kagame kuri iki cyumweru yageze muri Israel aho biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ahura kandi akagirana ibiganiro n'abayobozi bakuri b'iki gihugu barimo ministre w'intebe Benjamin Netanyahu ndetse na president Reuven Rivlin.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwa ministre w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagiriye mu Rwanda, tariki 6 Nyakanga umwaka ushize. Perezida Kagame we yaherukaga muri Israel mu mwaka w'2013.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, perezida wa republika Paul Kagame yabaye umukuru w'igihugu wa mbere muri Afurika watanze ikiganiro mu nteko rusange y'umuryango uharanira inyungu za Israel, AIPAC ukorera muri Amerika. President Kagame yahatangarije ko u Rwanda ari inshuti ya Israel bidashidikanywaho, kandi koIsrael ari igihugu gifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere.

U Rwanda na Israel bifitanye umubano kuva rwabona ubwigenge, uretse ko waje gusubikwa mu 1973, ugasubukurwa mu 1994. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yo yongeye gufungura imiryango mu 2015. Gusa ambasaderi wa Israel mu Rwanda, we afite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ikinyamakuru The Jerusalem Post kivuga ko hari byinshi ibihugu byombi bifatanyamo mu rwego rwa diplomacy, ndetse ngo Israel ibona u Rwanda nk'umufatanyabikorwa wayifasha gukorana n'ibindi bihugu byo muri Afrika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage