AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Inzobere mu gupima indwara zirasaba abaturage kwipimisha indwara hakiri kare

Yanditswe Oct, 24 2016 17:09 PM | 2,037 Views



Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi 3 ihuriyemo abaganga b'inzobere mu gupima indwara binyuze muri za laboratoire, iyi nama mpuzamahanga yakiriwe bwa mbere n'u Rwanda. Yitabiriwe n'intumwa ziturutse mu bihugu birenga 15  bya Afurika byibumbiye mu muryango APECSA ndetse n'abo mu bindi bihugu.

Izi mpuguke zikaba zemeza koiyo indwara itasuzumwe neza ngo imenyekane, kuyivura nabyo usanga bigorana.

Bimwe mu biganirwaho harimo gufasha abaturage kubona laboratoires zitanga services nziza no kongera umubare w' abaganga bapima indwara .

Dr. Fabien Ntaganda umwe mu baganga bapima indwara muri za Laboratoires avuga ko iyo hatabaye gusuzuma indwara neza ngo zimenyekane, usanga kuzivura bigorana.

Ministre w'ubuzima, Docteur Diane Gashumba watangije iyi nama y'iminsi 3 ku mugaragaro, yavuze ko gupima indwara ari ibintu usanga bihenze mu bihugu bimwe na bimwe by'Afurika. Mu Rwanda ngo Laboratoire zihari zigomba gufasha mu kugirango indwara zimenyekane hakiri kare..

 Ishami ry'umuryango w' abibumbye ryita ku buzima OMS ryo ryagaragaje ko buri mwaka muri Afurika yo munsi y' ubutayu bwa Sahara, miliyoni 12 z'abaturage bapfa bazize indwara zitamenyekanye. Ikindi ngo ni uko imfu zituruka ku ndwara zitandura zamenyekanye zitinze nazo zigenda ziyongera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage