AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Inzego z'iperereza za gisirikare mu karere ka EAC ziteraniye i Rubavu

Yanditswe Sep, 13 2017 19:58 PM | 4,357 Views



Abayobozi bakuriye iperereza rya Gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bari kuganira uburyo barushaho gukomeza ubufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize. Ni mu nama yabahurije mu karere ka Rubavu igamije gukumira cyane cyane imitwe yitwaza intwaro nka FDLR, Al-Shabaab n’indi ihungabanya umudendezo w’abaturage.

Abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bari kuganira ku bufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen. Jacques Musemakweli yavuze ko umutekano ari inkingi  ikomeye kuko aho utari nta mahoro nta n’iterambere byagerwaho, abasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya. Yagize ati, "...akarere gakomeje kubangamirwa n’ibikorwa by’iterabwoba nka Al-shabaab n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Fdlr, ADF/NALU ndetse n’indi. Muri iyi nama ni byiza ko mu biganiraho mu gafata ingamba zo kurwanya iyi mitwe ikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage."

Sudani y’Epfo yitabiriye bwa mbere iyi nama, ngo isanga aya ari amahirwe itakwitesha mu gusangira n’abandi ubunararibonye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Iyi nama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare izamara iminsi 3 iteraniye mu karere ka Rubavu, iy’ubushize yabereye muri Zanzibar.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage