AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inteko: Ingengo y'imari yari yaragenewe MINAGRI yongerewe

Yanditswe Jun, 19 2017 19:46 PM | 2,720 Views



Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yanyuzwe n'ibisobanuro komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari muri Sena yatanze ngengo y'imari y'igihugu izakoreshwa ukwaka utaha wa 2017-2018. Uku kunyurwa kwaturutse ku kuba ibitecyerezo byatanzwe ku kongera ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi n'ubworozi yari yagabanyijwe yarongerewe.

Umushinga w'ingengo y'imari ugezwa mu nteko ishinga amategeko bwa mbere ugaragazaga ko ingengo y'imari izagenerwa ubuhinzi izagabanuka ugereranyije n'amafaranga yari acyenewe muri uru rwego, kuko minisiteri y'ubuhinzi yari yasabye miriyari 110, maze yemererwa asagaho gato miriyari 80, ibi byateye impungenge abasenateri maze kuri uyu munsi bifuza kumenya niba hari impinduka zabayeho nyuma yo kugaragaza ko ingengo igenewe ubuhinzi ikwiye kongerwa.

Abagize komisiyi y'iterambere ry'ubukungu n'imari yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko amafaranga agenewe ubuhinzi n'ubworozi yongerewe akava kuri miriyari zisaga 80 akagera kuri miriyari 110, ni ukuvuga ko hiyongereyeho igice cyimwe ku ngengo y'imari yari yasabwe na minisiteri y'imari n'igenamigambi.

Perezida wa Bernard Makuza muri rusange akaba avuga ko ibitecyerezo byatanzwe ko ivugururwa ry'ingengo y'imari byitaweho.

Ingenge y'imari y'umwaka utaha wa 2017-2018 izakenera miriyari 2 094.9 mu gihe umwaka ugiye kurangire ingengo y'imari yari miriyari 1,954.2, ni ukuvuga ko ingengo y'imari y'umwaka utaha izihongera miriyari 140.7.



Faustin Mn

Ifoto igaragara hejuru ntabwo ari iya Honorable Makuza Bernard.Ahubwo ni ya Minister Biruta. Jun 20, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage