AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inama nyungura bitekerezo mu nteko iri kwiga ku buryo bwo kurengera abaturage

Yanditswe Nov, 29 2016 10:18 AM | 1,889 Views



Mu nteko ishinga amategeko harimo kubera inama nyungurana bitekerezo ku isano iri hagati y’ubuhinzi na gahunda yo kurengera abatishoboye. Perezida w'umutwe w'abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko nk'abagize inteko ishinga amategeko bishimira kuba ibitunga abanyarwanda ibyinshi ari ibikomoka mu gihugu imbere hanze hakava bike.

Naho Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka yavuze ko umusaruro uva ku ngamba na politiki zijyanye no kurengera abatishoboye mu Rwanda ushimishije. Ngo bikagaragazwa n'imibare itangwa n'iyo minisiteri ku byamaze kugerwaho na gahunda zitandukanye nka VUP, Girinka, Ubudehe n'izindi zafashije abaturage kuva mu bukene.

Ministri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, we yongeyeho ko gahunda ya Girinka yafashije mu kurwanya imirire mibi kandi bituma abaturage bihaza mu biribwa kubera gukoresha ifumbire.

Izi gahunda zo kurengera abatishoboye, zirasesengurirwa abagize inteko ishinga amategeko mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n'inteko mu rwego rwo kumenya ibikorerwa abaturage muri izo gahunda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage