AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imibare igaragaza ko 'Mutuelle de Sante' yagabanyije abantu barembera mu ngo

Yanditswe Jul, 24 2017 16:31 PM | 3,577 Views



Abaturage banyuranye bemeza ko kuva batangira kwivuza bakoresheje mituweli byatumye batakirembera mu ngo, ngo babe banahasiga ubuzima kuko bivuza hakiri kare kandi ku kiguzi kitabagoye. Abashinzwe inzego z'ubuvuzi na bo bagaragaza ko ubu bwisungane mu kwivuza bwagabanyije umubare w'abagera kwa muganga barembye n'uw'ababura ubuzima kubera gutinda kwivuza.

Abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bavuga ko bagereranyije na mbere bataramenya ibyiza by'ubwo bwishingizi, bahuraga n'ikibazo cyo kurembera mu ngo. Ibi ngo byashoboraga no kubakururira imfu mu gihe babaga badafite amafaranga ahagije yo kwivuza.

Mu bigo nderabuzima ni ho abarwaye akenshi bahera bivuza. Rwabonyende Florence, umuyobozi w'icya Kinyinya, yemeza ko ubwisungane mu kwivuza bwakemuye ibibazo byo kwivuza ku buryo umubare w'abagana ibigo by'ubuvuzi barembye nawo wagabanutse.

Ubwisungane mu kwivuza cyangwa mituweli, bufasha buvuza abanyamuryango mu mavuriro yose yo mu Rwanda uko akurikirana mu bushobozi. Gusa, mu gihe habonetse indwara isaba kuvurizwa hanze y'igihugu, Leta ishaka amikoro umurwayi akajya kuvuzwa hadashingiwe ku ngengo y'imari ya mituweli.

Imibare igaragaza ko kuva tariki ya 01 Nyakanga 2015, ubwo ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyahabwaga inshingano zo gucunga mituweli, uwo mwaka (2015-2016) warangiye ubwitabire mu gutanga mituweli buhagaze kuri 81,6% naho umwaka wakurikiyeho bugera kuri 84,3%, mu gihe kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira kugeza mu cyumweru gishize bwari bugeze kuri 52%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage