Yanditswe Jul, 24 2017 16:31 PM | 3,577 Views
Abaturage banyuranye
bemeza ko kuva batangira kwivuza bakoresheje mituweli byatumye batakirembera mu
ngo, ngo babe banahasiga ubuzima kuko bivuza hakiri kare kandi ku kiguzi
kitabagoye. Abashinzwe inzego z'ubuvuzi na bo bagaragaza ko ubu bwisungane mu
kwivuza bwagabanyije umubare w'abagera kwa muganga barembye n'uw'ababura
ubuzima kubera gutinda kwivuza.
Abanyamuryango
b'ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bavuga ko bagereranyije na mbere
bataramenya ibyiza by'ubwo bwishingizi, bahuraga n'ikibazo cyo kurembera mu ngo.
Ibi ngo byashoboraga no kubakururira imfu mu gihe babaga badafite amafaranga
ahagije yo kwivuza.
Mu bigo nderabuzima ni ho abarwaye akenshi bahera bivuza. Rwabonyende Florence, umuyobozi w'icya Kinyinya, yemeza ko ubwisungane mu kwivuza bwakemuye ibibazo byo kwivuza ku buryo umubare w'abagana ibigo by'ubuvuzi barembye nawo wagabanutse.
Ubwisungane mu kwivuza
cyangwa mituweli, bufasha buvuza abanyamuryango mu mavuriro yose yo mu Rwanda
uko akurikirana mu bushobozi. Gusa, mu gihe habonetse indwara isaba kuvurizwa
hanze y'igihugu, Leta ishaka amikoro umurwayi akajya kuvuzwa hadashingiwe ku
ngengo y'imari ya mituweli.
Imibare igaragaza ko kuva tariki ya 01 Nyakanga 2015, ubwo ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyahabwaga inshingano zo gucunga mituweli, uwo mwaka (2015-2016) warangiye ubwitabire mu gutanga mituweli buhagaze kuri 81,6% naho umwaka wakurikiyeho bugera kuri 84,3%, mu gihe kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira kugeza mu cyumweru gishize bwari bugeze kuri 52%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru