Yanditswe Jun, 15 2017 19:17 PM | 3,355 Views
Inama y’igihugu y’abaforomokazi abaforomo n’ababyaza yatanze ikizamini kubashaka kuba abaforomo n’ababyaza b’umwuga hatsinda mbarwa. Bamwe mu baforomokazi, abaforomo n’ababyaza ntibumva uburyo batsinzwe mu gihe bakoraga ikizamini kibahesha uruhushya rwo gukora nk’abanyamwuga gitangwa n’inama y’igihugu y’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza.
Mu cyumweru gishize
nibyo inama y’igihugu y’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza yasohoye amanota
y’abakoze ibizimini bibahesha uruhushya rwo gukora nk’abaforomo n’ababyaza
babanyamwuga bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya 1 cya kaminuza aricyo A1. Mu banyeshuri 1231 bakoze iki kizamini 171 nibo bagitsinze bonyine nkuko
bigaragara. Abaforomo n’ababyaza basanzwe bakora uyu mwuga bavuga ko intandaro
yo gutsindwa kwabo ishobora kuba yaravuye ku bizaminini bikomeye bakoze
bitajyenye n'urwego bariho.
Aba baforomokazi
bavuga ko basanzwe bakora akazi neza ariko bakayoberwa impamvu bigera ku
bizamini bagatsindwa kandi bafite uburambe mu kazi.
Umwanditsi mukuru w'inama y'igihugu y'abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza Julie Kimonyo avuga ko ibizamini aba banyeshyuri bakoze byaturutse ku mu ntegenyanyigisho ziri ku rwego rwabo. Yagize ati, "Noneho ntawuvuga ngo twe twize aha n'aha ngo ntitugomba gukora ikizamini kimeze gutya, ntabwo umurwayi azatoranya ngo wowe wize aha naha niwowe umvura. Abarwayi ntibatoranya n'uburwayi ntibutoranya ni ukuvuga ko bagomba kuba bafite ubumenyi n'ubushobozi bihagije bitatuma batahungabanya ubuzima bwabo. .Ibyo bizamini rero biratangwa kandi biba byaravuye muri curcurum zabo kandi ibyo bizamini dutanga ni ibijyanye n'ibyo bazakora muri pratique"
Inama y’igihugu y’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza ivuga ko gutsindwa kwaba banyeshyuri bakoze ibizamini byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba hari benshi bakoze ibizamini badafite ubumenyi bwibanze ku buzima bakabaye baravanye mu mashuri yisumbuye.
Mu banyeshyuri 1231 bakoze ikizamini 917 muri bo ni abakoze ikizamini nk'abakandida bigenga. Muri abo bakandida bigenga hatsinze abatarenze 20 gusa nibo batsinze. Julie Kimonyo umwanditsi mukuru w'inama y'igihugu y'abaforomo n'ababyaza avuga ko hadakwiye kubaho kugenjeka mu gutoranya abazajya bita ku buzima bw'abantu.
Kugeza ubu inama
y’igihugu y’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza itangaza ko umwaka utaha wa
2018 abazajya bakora ibizamini bazajya baba baturutse mu mashuri yigisha
ubuganga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bujuje ibyangombwa bibemerera kuba
mu rwego rw’ubuzima.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Kubwimana Claude
Ibi bizamini ,simpamya ko banabikosora kuko iyo ugiye kubaza Amanota barakubwira ngo ntibajya berekana Impapuro ,ubwo se ni gute washaka gukora reclamation ntibakwereke impapuro wakoreyeho. Jun 15, 2017
Kubwimana Claude
Ibi bizamini ,simpamya ko banabikosora kuko iyo ugiye kubaza Amanota barakubwira ngo ntibajya berekana Impapuro ,ubwo se ni gute washaka gukora reclamation ntibakwereke impapuro wakoreyeho. Jun 15, 2017
Kubwimana Claude
None wabona ikizamini ngo kitagira isaha gutangira? ????,njye naragikoze 2016 mu kwezi kwa Munani ,abantu bakore ye Butare batangiye ikizamini saa yine, abakoreye kabgayi bagitangiye saa mbiri abakoreye INES RUHENGERI bagitangiye saa saba twese twarangije ubwo murumva ari ikizamini, abaforomo dufashwe nabi pe, muzatemberere mu ntara tubabwire akababaro kacu ahubwo Jun 16, 2017
Kalisa Pludence
Yewe ibanga ryo gutsindwa kwaba baforomo twararivumbuye! iyo nama y'igihugu y'abaforomokazi abaforomo n'ababyaza ntijya ikosora impapuro z'ibizamini baba bakoze kuberako muri local usanga baba batubwira ngo ibyo twawiga byose ngo ntitwahatambuka ngo kubera ko twize hanze y'u Rwanda . mbese ubona ari nkivangura biberamo gusa ! none se ahantu ujya kureclama bakakwima impapuro wakoreyeho ubwo urumva baba barazikosoye bakanga kuzikwereka ? Aug 11, 2017