AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ikibazo cyo kutorohereza abanyamakuru kubona amakuru ntikivugwa rumwe

Yanditswe Mar, 03 2017 15:50 PM | 1,449 Views



Urwego rw'umuvunyi ruratangaza ko rumaze kwakira ibirego 20 bijyanye n’abantu banga gutanga amakuru kandi hari itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru. Ni mugihe hari abanyamakuru batangaza ko bakomeje guhura nimbogamizi zo kwimwa amakuru nabamwe mu bayobozi nubwo iryo tegeko ririho.

Ibirego 18 muri byo ni iby'abanyamakuru naho 2 n'abanyamategeko.Abanyamakuru bavuga ko hari igihe bakenera amakuru mu bigo bitanga service bagasiragizwa n'abayobozi ibintu bifatwa nko kwanga gutanga amakuru.

Ku rundi ruhande bamwe mu banyamakuru basanga aribo bafite ikibazo kuko iyo bahuye n'inzitizi mu kazi kabo batitabaza itegeko ribarengera.

Muganwa Gonzaga umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru asanga abakozi bashinzwe itumanaho mu bigo bakwiye guhabwa icyizere n'abayobozi b'ibigo.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bashinzwe itumanaho bemeza ko ibigo bikwiye guhindura imyumvire. Umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y'abayobozi mu rwego rw'umuvunyi Kajangana Jean Aime avuga ko igihe kigeze kugirango ibigo bimenye icyo itegeko rivuga ku gutanga amakuru.

N'ubwo abanyamakuru aribo bagize umubare munini wabagejeje ibirego ku rwego rw'umuvunyi kuko bazitiwe kubona amakuru, itegeko ryemerera buri muntu wese ufite uburenganzira bwo kubaza amakuru akeneye kumenya akayahabwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage