Yanditswe Apr, 26 2017 16:02 PM | 3,946 Views
Ikigo cy'igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kiravuga ko guhera mu kwezi kwa 5 abaturage bivuza bakoresheje ubwishingizi bw'indwara butangwa n'iki kigo bazajya bishyurirwa ibikorwa by'ubuvuzi hakoreshejwe Transfert.
Iki cyemezo cyo kwishyurirwa ibikorwa by'ubuvuzi bushingiye kuri transfert kireba abajyaga kwivuriza mu mavuriro yingenga yo ku rwego rwa Polyclinique, amavuriro yihariye (specilaised Clinics) ndetse n’ibitaro.
Amabwiriza mashya asobanura ko umunyamuryango wa RSSB wivurije muri ayo mavuriro yigenga arebwa n'iki cyemezo adafite transfert aho isabwa, RSSB izajya yishyura 85% y'ibikorwa by'ubuvuzi yahawe hashingiwe ku biciro by'udafite transfert, umunyamuryango yiyishyurire 15% hiyongereyeho n'ikinyuranyo cy'ayo yagombaga gutanga iyo aza kuba afite transfert.
Bamwe mu baturage bivuriza kuri ubu bwishingizi
bavuga ko badasobanukiwe n'izi mpinduka:
Mperani Faustin /Umuturage Gicumbi:
“Ubundi uko twari dusanzwe twivuza aho wajyaga hose wivuzaga wajya kuri centre de sante bakwakiraga wajya kuri hopital, bakakwakira. nk'ubu urabona hano nikubitaro bikuru bya prive kwa nyirinkwaya barakwakira nta kibazo.”
Musoni Innocent/Umuturage Kicukiro:
“Bishobora kuzatinda kuko umuturage ashobora kuzagera hahandi bafite ubushobozi bwamufasha vuba ugasanga ubuzima bwahuye n'ikibazo, habaho koroshya umuturage akajya abona serivise yihuse ni ubukangurambaga bukenewe cyane no kureba abatekereje uwo mushinga bakavuga uburyo ufitiye abaturage akamaro, nicyo cyihutirwa.”
Bamwe mu bakora ubucuruzi bw'imiti mu mafarumasi yigenga bavuga ko muri iyi minsi bari kubona abarwayi babagana bavuye mu mavuriro yigenga, bakababaza impamvu ibiciro by'imiti byiyongereye kandi bafite ubwishingizi bw'indwara butangwa na RSSB.
Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko kubera ibiciro bishya by'ubuvuzi mu mavuriro yigenga ngo hafashwe ingamba z'uko umunyamuryango wa RSSB ufite ubwishingizi bw'indwara butangwan'iki kigowivuriza mu mavuriro yigenga agomba guhera ku mavuriro rusange (General Clinics) akaba aribo bamuha icyangombwa cyo kujya kwivuriza ahandi (transfert):
“60% by'abanyamuryango bacu bivuriza muri general clinics noneho turavuga tuti tariff yose ya general clinics uko yemejwe reka tuyifate nk’uko bisanzwe ariko niba umuntu aje kwivuriza kuri general clinic bakabona ko hari ibyo badashoboye bamuhe transfert, ajye ahisumbuye nahabwa transfert ntacyo azishyura ariko niba mpisemo kujya muri private hospital ukaba uziko tariff itandukanye n'iyo muri general ukaba nta transfert ufite twishyura 85% ariyo yayandi yagenwe kuko ariyo ducoveringa.” Jonathan Gatera
Ubusanzwe umuturage ufite ubwinshingizi bw'indwara butangwa na RSSB yivurizaga aho ashatse ku ivuriro ryigenga rikorana nayo, akishyurirwa 85%, we akiyishyurira 15 % bitandukanye n'aya mabwiriza mashya ya RSSB. Gusa guhera ku italiki ya 1 GICURASI 2017, icyemezo gishya cyo kwivuriza mu mavuriro yingenga hakoreshejwe transfert, aho isabwa, bizatangira kubahirizwa.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Manzi
Ibi ni ihohotera rikomeye, ni gute bafatira abantu icyemezo nk'icyi utagishije inama abo bireba koko? Ibi ni ugukina n'ubuzima bw'abantu ku misanzu yabo batanga! ubusanzwe amavuriro ya leta ahora ataka ko afite ikibazo cyo kwakira abantu benshi akaba ariyo mpamvu batanga service mbi none n'abandi bajyaga ahandi badukuyeyo. Icyo bari kwitwaza ngo ni ibiciro byazamutse nibatubwire na twe tuzamure umusanzu ariko tubone service nziza. Ibi birakabije pe! Apr 27, 2017
Keza Alia
Noneho rero aho kugirango badukate imisanzu buri kwezi kandi banaduteshe valeur nibayaduhe dutange musa ku mwaka nkabandi bose !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! May 08, 2017