AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyo abakandida batsinzwe bavuze ku byavuye mu matora y'umukuru w'igihugu

Yanditswe Aug, 05 2017 21:11 PM | 5,113 Views



Nyuma  yuko Komisiyo y' igihugu y' amatora itangaje by'agateganyo ibyavuye mu matora  ya Perezida wa Repubulika, umukandida wigenga Philippe Mpayimana ndetse n'umukandida watanzwe n'ishyaka riharanira Demokarasi Frank Habineza, baratangaza ko bemera ibyavuye mu matora y' umukuru w' igihugu.

Mu kiganiro  yagiranye n'abanyamakuru Frank Habineza  umukandida watanzwe n' ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko yemera ibyavuye mu matora y'umukuru w' igihugu yabaye ku itariki ya 3 n' iya 4 Kanama. Yagize ati, "Ibyatangajwe mu matora ntabwo byadushimishije nkuko twari tubyizeye, ariko kuberako twemera Demokarasi  kandi turi abademokrate, turifuza gufelicita, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, wegukanye intsinzi kandi tumwifuriza ishya n'ihirwe . Ibyavuye mu matora, turabyemera ariko ntago tubyishimiye kuko atari byo twatekerezaga."

Mu kiganiro  n'abanyamakuru Frank Habineza  kandi wari kumwe n' abo bakorana mw' ishyaka  Green Party yashimiye abanyarwanda bose bamutoye, n'abagize uruhare bose kugirango amatora abe mu mutekano. Nyuma y'amatora y'umukuru w' igihugu, Ishyaka Green Party rirateganya kwiyamamaza mu matora y'abagize inteko ishingamategeko.

Frank Habineza yemejwe nk'umukandida w'ishyaka Green Party mu kwezi kwa 3 uyu mwaka. Iri shyaka rikaba rimaze imyaka 4 rikorera mu Rwanda. Ibi kandi biranatangazwa Philippe Mpayimana, yagize ati. "Biragaragara ko amatora  uyatsinze ari umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y' abanyarwanda. Ndashimira ubutegetsi bw'igihugu kuko baramfashije kugirango  kwiyamamaza kugende neza, inzego z'umutekano zaradufashije ku buryo bigaragara rwose ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n' uburyo amatora yateguwe, birimo ubunyamwuga, mbese byagenze neza."

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana kandi avuga ko abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, batanze ibitekerezo kandi bagatanga amahitamo yabo. Akaba ashimira abamufashije mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy'amatora.

Mpayimana niwe mukandida wigenga witabiriye amatora y'umukuru w'igihugu yabaye muri uyu mwaka wa 2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage