AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibigo bya Isange One-Stop Center bikwiye gushyirwa mu bigo nderabuzima--Sena

Yanditswe Nov, 22 2017 17:13 PM | 3,076 Views



Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza bavuga ko ibigo byita ku bahohotewe bya Isange One Stop Centers bikwiye no gushyirwa mu bigo nderabuzima, kubera uruhare bigira mu gukumira ihohoterwa. Ibi babivuze ubwo basuraga Isange One Stop Center ya Police y'u Rwanda iri mu bitaro bya Kacyiru.

Abasenateri basobanuriwe ko abahohotewe bahabwa ubufasha burimo ubuvuzi bw'ibanze, harimo imiti irinda gusama cyangwa kwandura virus itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakaganirizwa kugira ngo babavure ihungabana, bakanafashwa gutanga ibirego.

Ibi bigo bya Isange one stop centre binakora kandi ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa, abakozi babyo basanga abaturage aho batuye. 

Abayobozi ba Isange one stop center ya Polisi y'u Rwanda bagaragaje n'ikibazo cy'uko akenshi abahohotewe baba badafite ababunganira mu mategeko, ibi bigatuma rimwe na rimwe ababahohoteye batsinda imanza kuko bo bunganirwa, aho basabye sena gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Mu gihugu hose hari ibigo bya Isange One Stop 44 zikorera mu bitaro by'uturere. Kuva mu kwa mbere kugera mu kwa 8 muri uyu mwaka, ibi bigo byose byakiriye abahohotewe 3378. Muri bo 70% ni abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe 30% bahuye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo. 

Mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 81% ni abana bari munsi y'imyaka 18, mu gihe 3% ari abafashwe ku ngufu bari hejuru y'imyaka 18. Muri gahunda ya leta y'imyaka irindwi, hari intego y'uko IOSC zizagera ku rwego rw'ibigo nderabuzima, kugira ngo abahohotewe bafashwe byihuse.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage