AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibiganiro bizatangwa mu cyunamo bizafasha urubyiruko gusobanukirwa Jenoside-CNLG

Yanditswe Mar, 31 2018 14:24 PM | 16,621 Views



Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG iratangaza ko ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi bisubiza bimwe mu bibazo abakiri bato bibaza ku mateka yayo. CNLG itangaje ibi mu gihe hakomeje imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko ibiganiro 3 byuzuzanya ari byo bizatangwa mu cyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyi komisiyo Dr. Bizimana Jean Damascène, asobanura ko mu itegurwa ry'ibi biganiro uhereye ku cya mbere hatekerejwe ku rubyiruko mu buryo bwihariye. Yagize ati, "Mu rubyiruko rwinshi cyane n'abandi baturage hakunze kubaho kwitiranya Jenoside n'ubundi bwicanyi. Twifuje rero ko habaho ikiganiro kiza kigaragaza iby'ingenzi bigaragaza no kumenya icyaha cya Jenoside icyo ari cyo, ibiyiranga n'ibituma itandukana n'ubundi bwicanyi ubwo ari bwo bwose. Kikazakurikirwa n'ikindi kirebana noneho n'ibimenyetso by'ingenzi bigaragaza jenoside yakorewe abatutsi. Icya 3 ni ikiganiro twise ubudasa bw'u Rwanda mu guhangana n'ingaruka za Jenoside no kubaka igihugu. Iki kiganiro cyo kiza cyerekana intambwe u Rwanda rwateye ndetse n'iyo rumaze gutera mu kubaka igihugu, kubanisha abanyarwanda, haba mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga."

Dr. Bizimana yemeza ko abazatanga ibi biganiro bamaze gutegurwa n'ubwo hari uturere tumwe tutaruzuza umubare wumvikanyweho. Ati, "Ibiganiro byateguwe kare byoherezwa mu turere ku itariki 6 z'ukwa kabiri 2018 ibiganiro byari byamaze kugera mu turere twose. Uturere twinshi twumvikanye ko bazajya batanga byibura abantu 3 ku mudugudu; hari ababishoboye hari n'abatarabishoboye. Iyo turebye umubare muri raporo dufite abantu tumaze guhugura hose mu gihugu ni abantu 16 296 nabo biteguye kuzajya kubitanga mu midugudu."

Mu bindi bikorwa muri iki gihe, harimo gusukura inzibutso hirya no hino mu gihugu, kwegera kurushaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo byihariye n'ibindi. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "kwibuka twiyubaka".



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage