Yanditswe Sep, 30 2017 20:59 PM | 5,394 Views
Perezida wa Sena y’ U
Rwanda, Makuza Bernard, ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w’
ikitegererezo mu karere ka Huye,
umudugudu wubatse mu murenge wa Simbi mu kagari ka Kabusanza, yibukije
ababubakiwe izi nzu ndetse n’ abanyarwanda muri rusange ko bagomba kumva ko n'
abo ibyiza bibagenewe ntibumve ko hari abandi bigenewe bo batabikwiye.
Igikorwa cy’umuganda rusange harimwa ahazahingwa ubwatsi bw’ inka zizahabwa abatuye muri uyu midugudu, ni cyo cyahujwe no gutaha inzu eshanu ziwugize. Imwe muri izi nzu, ituwemo n’imiryango ine. Inzu zo muri uyu mudugudu uhereye mu musingi zubakishije amabuye na sima, zikagira inkuta z'amatafari ahiye, zikaba zinasakajwe amabati akomeye. Zifite amashanyarazi zikanagira ibigega bifata amazi.
Nyiramyasiro Beata n' Uwineza Justine, bamwe mu bashyikirijwe izi nzu, ku maso yabo no mu ijwi basohora, bagaragaza ibyishimo bivanze n'ikiniga. Kuri bo ngo ntibiyumvishaga ko bava mu buzima bwo gusembera babagamo, bakaba mu nzu nk'izi.
Perezida wa sena y’u Rwanda,
Bernard Makuza wifatanije n’aba baturage mu muganda, akanataha uyu mudugudu ku
mugaragaro, asaba abahawe izi nzu n’abanyarwanda muri rusange, kumva ko nabo
ibyiza bibagenewe, ntihagire uwumva ko bigenewe abandi.
Abaturage baturiye uyu mudugudu baje kwifatanya n’abaturanyi babo mu gikorwa cy' umuganda, bavuga ko kuba uyu mudugudu uzaherekezwa n'ibindi bikorwa nk'amazi meza n' amashanyarazi, bituma nabo bawitezeho impinduka nziza mu mibereho yabo.
Uyu mudugudu w'ikitegererezo wa Kabusanza, mu cyiciro cya mbere wubatswemo inzu zitumwemo n'imiryango 20, ishuri ry'incuke n' ikiraro rusange. Wuzuye utwaye amafaranga y' u Rwanda hafi miliyoni 300. Mu bisigaye kuhagezwa, ni amashanyarazi akomoka ku mazi kuko ubu bakoresha aturuka ku mirasire y'izuba, hakazanagezwa amazi meza. Binateganijwe ko hazubakwa n'ibindi bikorwaremezo birimo nk'ishuri ry'imyuga, ivuriro rito n' isoko.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru