Yanditswe Feb, 10 2017 17:51 PM | 1,286 Views
Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga yamurikiye abafatanyabikorwa bayo mu gutegura gahunda y'imijyi ijyanye n'igihe smart cities nka kimwe mu bizashingirwaho mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Smart Africa.
Abitariye iyi nama bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza gahunda ya smart cities u Rwanda rwitegura kumurikira ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika byibumbiye mu ihuriro rya Smart Africa rigamije guteza imbere uyu mugabanae hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu mwaka w' i 2013 ni bwo nyakuhabwa perezida wa
repubulika Paul Kagame yatangije ihuriro
rya Smart Africa rigamije guhindura
umugabane wa afurika no kuwugeza
ku iterambere rirambye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga u Rwanda rwiyemeje gutegura gahunda ya Smart Cities no kuba intangarugero mu kuyishyira mu bikorwa kugirango ibindi bihugu bizarwigireho.
Mu nama yahurije hamwe minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga n'abafatanyabikorwa bayo mu gutegura gahunda ya Smart Cities, iyi minisiteri yasobanuye ibishingirwaho mu kubaka iyi mijyi, "icya mbere smart city ni connected city.Ni umujyi abantu bashobora gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bworoshye. Icya kabiri ni umujyi ufite umutekano. Icya gatatu ni ibijyanye n'ibindi bikorwa remezo amazi n'amashanyarazi,cyangwa se ibikorwa remezo by'ibanze ni gute ikoranabuhanga rigira uruhare mu kugirango bikore neza" Ministre Jean Philbert Nsengimana.
Iyi ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu gushyira mu bikorwa gahunda ya smart cities ni yo ruzamurikira ibihugu bigera kuri 17 byibumbiye mu ihuriro Smart Africa mu nama izabihuriza mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu k'uyu mwaka.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru