Yanditswe May, 08 2017 17:25 PM | 2,251 Views
Bamwe mu baturage batuye mu cyaro bavuga ko zimwe
mu nzitizi bahura nazo zituma batitabira gukoresha ikoranabuhanga ari
ukutamenya indimi z'amahanga zikoreshwa muri iryo koranabuhanga ndetse n'ikibazo cy'ubukene.
Uburyo ikoranabuhanga ririmo guhindura ubuzima bwa benshi ku isi, ni bimwe mu birimo kuganirwaho munama y'iminsi 2 irimo kubera i Kigali. Icyo benshi bahuriraho nuko telefoni zigendanwa na murandasi cyangwa internet bigomba kwifashishwa cyane mu guhindura ubuzima bwabatuye isi.
Muri ibi biganiro urubyiruko ngo rugomba kwitabira ikoranabuhanga bagahanga udushya ndetse iyo mirimo igatanga akazi kuri benshi.
Gusa umuyobozi mu muryango Internet Society Joyce Dogniez avuga ko ikoranabuhanga rigomba gushyirwa mu rurimi abaturage bumva.
Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko ikibazo cy'ururimi ari ikibazo kuko 55% by'indimi zikoreshwa mu ikoranabuhanga ari igishinwa n'icyongereza mu gihe izindi ndimi zisaga 7000 ku isi zisaranganya 45% bisigaye, "Ni ukuvuga ngo n'ikinyarwanda kiri muri irizo ndimi zisigaye zifite bicyeya byanditse mu kinyarwanda biri kuri internet ariko ntawe dusaba uburenganzira, ni ukuvuga ngo iyo wanditse inyandiko iri mu kinyarwanda ukayishyira kuri internet nayo ifasha kongera ubwinshi bw'ubumenyi bw'ibiri kuri internet, ibinyamakuru byanyu byose, amashuli ashobora gushyira amasomo kuri internet kandi ari mu kinyarwanda kimwe mu byo iyi nama izasuzuma ni ukureba ngo twakora iki kugirango twongere ubumenyi muri urwo rurimi abaturage bacu bumva"
Ku rundi ruhande ariko ikibazo cy'ibikorwa-remezo cyane cyane amashanyarazi kigaragazwa nk'imbogamizi.
Miliyoni 341 z'abatuye isi nibo bagerwaho na internet mu gihe miliyari nyinshi zidafite amahirwe yo kugera kuri internet. Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko ibi bifite impamvu zabyo. Muri 2015, 33% by'igihugu byagerwagaho ni umurongo wa internet mu gihe abari bafite telefone zigendanwa bari miriyoni 8 basaga ariko abafite telefoni zigendanwa zo mu bwoko bwa smart phone bagasaga 665.000.
Ni mu gihe intego y'u Rwanda ari ugusoza uyu mwaka wa 2017 u Rwanda rufite 70% bakoresha internet.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru