Yanditswe May, 19 2017 17:16 PM | 4,005 Views
Abaturage b'akarere ka Gasabo barishimira ikiraro cyo mu kirere guifite agaciro ka miriyoni zigera kuri 50 batangiye gukoresha gihuguza umurenge wa Jabana na Nduba kuko mbere y'uko cyuzura iyo imvura yagwaga ntibashoboraga kwambuka.Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo bwasabye abaturage babonye ikiraro kuzagikoresha neza birinda ko cyangirika.
Ni ikiraro kiri mu kirere cyuzuye gitwaye miriyoni zigera kuri 50 z'amafaranga y'u Rwanda,munsi yacyo haca umugezi wa Nyabugogo, kikaba cyarubatse mu gihe cy'amezi 2 n'igice, Ni ikiraro gicaho amanyamaguru n'abafite imoto.Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo buvuga ko imigenderanire hagati y'umurenge wa Nduba na Jabana igiye kuba myiza.
Stephen Rwamurangwa,umuyobozi w'akarere ka Gasabo yagize ati:
“Ubu rero kigiye gufasha abaturage kutongera kugira iyo risk yo kuba bapfa cyangwa batakaza ibintu byabo, bikanoroshya imihahirane, imigenderane y'imirenge yombi ndetse nta nubwo ari muri iyi mirenge yonyine gusa kuko n'abaturage bo hakurya muri rurindo bashatse kwambuka muri Gasabo bashaka kujya nko muri Nduka n'ahandi biborohera.”
Bamwe mu banyeshuri ba IPRC Kicukiro nabo bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka iki cyiraro ibintu nanone bigaragaza urwego bagezeho mu gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri.Iki cyiraro cyuzuye kubufatnye bw'akarere ka Gasabo n'umushinga w'abongereza Bridge to prosperity.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru