Yanditswe Apr, 05 2016 11:58 AM | 2,269 Views
Mu
gihe U Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside
yakorewe abatutsi, itsinda ry’Urubyiruko rw’Abafaransa n’Abanyaburayi bahuriye
mu muryango wo mu Burayi urwanya irondabwoko, Mouvement antiraciste européen
(EGAM), ryasabye u Bufaransa guha agaciro uruhare rwabwo muri jenoside yakorewe
abatutsi muri 1994.
Iri huriro ryabitangaje mu nyandiko ryasohoye igira iti ”Rwanda: Tugomba kuvanaho ibyo guceceka” ihamagarira Guverinoma y’u Bufaransa kugira icyo ikora mu guha agaciro uruhare bamwe mu Bafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu ndetse no ku mugabane w'iburayi ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe ya politiki n’urubyiruko rurwanya irondabwoko.
Abasinye kuri iyi nyandiko bagaragaza ko bababazwa no kuba Leta y’u Bufaransa ikomeje guceceka ku busabe bwa benshi bwo gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuga kandi ko nubwo kuwa 7 Mata 2015 U
Bufaransa bwemeye guhishura inyandiko z’ibanga ku bikorwa byabwo mu Rwanda
hagati ya 1990 na 1995, nta nyandiko iragaragara ya Minisiteri y’ububanyi
n’amahanga, Minisiteri y’umutekano n’iz’inteko ishinga amategeko keretse
izajonjowe zidafite icyo zigaragaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
zagaragajwe na Perezidansi y’u Bufaransa.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru