AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Egam yongeye gusaba Ubufaransa kwemera uruhare muri Jenoside

Yanditswe Apr, 05 2016 11:58 AM | 2,269 Views



Mu gihe U Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi, itsinda ry’Urubyiruko rw’Abafaransa n’Abanyaburayi bahuriye mu muryango wo mu Burayi urwanya irondabwoko, Mouvement antiraciste européen (EGAM), ryasabye u Bufaransa guha agaciro uruhare rwabwo muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Iri huriro ryabitangaje mu nyandiko ryasohoye igira iti ”Rwanda: Tugomba kuvanaho ibyo guceceka” ihamagarira Guverinoma y’u Bufaransa kugira icyo ikora mu guha agaciro uruhare bamwe mu Bafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu ndetse no ku mugabane w'iburayi ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe ya politiki n’urubyiruko rurwanya irondabwoko.

Abasinye kuri iyi nyandiko bagaragaza ko bababazwa no kuba Leta y’u Bufaransa ikomeje guceceka ku busabe bwa benshi bwo gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Bavuga kandi ko nubwo kuwa 7 Mata 2015 U Bufaransa bwemeye guhishura inyandiko z’ibanga ku bikorwa byabwo mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, nta nyandiko iragaragara ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisiteri y’umutekano n’iz’inteko ishinga amategeko keretse izajonjowe zidafite icyo zigaragaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside zagaragajwe na Perezidansi y’u Bufaransa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage