Yanditswe Sep, 08 2016 18:59 PM | 1,452 Views
Kuri uyu wa kane Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama ya 17 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba, yemerejwemo bidasubirwaho ko Sudani y'epfo ibaye umunyamuryango uhoraho ndetse inasesengura ibijyanye n'impungenge zikiri mu masezerano y'ubufatanye hagati y'uyu muryango n'uw'ubumwe bw'ibihugu by'i bulayi aho bihaye amezi atatu ngo bayanononsore neza.
Iyi nama yemeje bidasubirwaho igihugu cya Soudan y'Epfo nk’umunyamuryango wa gatandatu uyu muryango. Ndetse hakirwamo n'indahiro y'umunyarwanda Christophe BAZIVAMO umunyamabanga mukuru wungirije w'uyu muryango ushinzwe ubutegetsi n'imari. Perezida Kagame mu ijambo rye akaba yamusabye kuzakora nk'umunyafurika y'iburasirazuba:
“Ndagira ngo nifurize imirimo myiza umunyamabanga mukuru wungirije mushya, mwifurize kandi we na bagenzi be kuzagira manda irangwa no kugera ku nshingano kandi n'imirimo itanga umusaruro. Agiye kuzakora nk'umunyafurika y'iburasirazuba cyane cyane kurusha uko ari umunyarwanda.” Perezida Kagame
Iyi nama yanagarutse ku masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu by'uyu muryango n'uw'ibihugu by'ubumwe bw'i Burayi, agamije guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane, biha amezi atatu yo gukemura ibibazo bikirimo nk'uko byatangajwe na amb. Valentine Rugwabiza minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y'iburasirazuba
Perezida Kagame yavuze ko nk'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bagomba gukomera ku ntego n'icyerekezo basangiye ndetse no gukomeza gukora byinshi kandi byiza.
perezida Kagame Yanagaragaje ko
gukorera hamwe nk'umuryango byatumye barushaho kugira ingufu muri gahunda
zitandukanye kuruta uko buri umwe yari gukora ku giti cye.
Iyi ni inama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu barimo Dr. John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, visi perezida wa Kenya William Ruto. Ibihugu by'Uburundi na soudan y'epfo byohereje ababihagarariye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru