Yanditswe Mar, 22 2017 16:48 PM | 2,408 Views
Perezida wa Banki y'isi Dr Jim Yong Kim asanga inzego za Leta zikwiye gufatanya cyane n'abikorera mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bidindiza iterambere ry'ubukungu. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe na Banki y'isi ku bufatanye na Leta y'u Rwanda.
Ni ikiganiro kitabiriwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, abarimu n'abanyeshuri ba za kaminuza.
Perezida wa banki y'isi Dr Jim Yong Kim, ubwo yasobanuraga imiterere y'ubukungu bw'isi, yagaragaje ko kuri ubu abatuye isi basaga miliyari imwe bavuye mu bukene bukabije (Extrem poverty), ariko na none hakaba hakiri ikibazo cy'uko 1/2 cy'abatuye muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bakiri mu cyiciro cy'ubukene. Ubu bukene ngo bushingiye ku bikorwa remezo bidahagije, umutekano muke utera ubuhunzi n'imfu, indwara z'ibyorezo, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.
Perezida wa banki y'isi yavuze ko n'ubwo Afurika yugarijwe n'ibibazo bitandukanye, ngo hari inzira yo kubona ibisubizo mu gihe inzego za Leta zifatanyije n'iz'abikorera mu gushakira hamwe ubushobozi bwo kuzamura imibereho y'abaturage: “inshingano z'ubuyobozi ni ukwita ku iterambere ry'ubukungu, bigakorwa abaturage babigizemo uruhare, tukita ku bidukikije no kureba ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Gukora ibyo byose icyarimwe nibyo tugomba kwitaho. Ntabwo tubikora ku bw'inyungu zacu, ahubwo bikobwa kugira ngo bifashe abaturage. Ikindi ni ukongera ishoramari no gushyigikira umutungo w'abaturage. Dufite gihamya ko uburezi bwiza butangwa ko buzavamo umusaruro, ubwo tugifite igihe dushore imari mu bijyanye n'ubuzima n'uburezi.”
Minisitiri w'imari
n'igenamigambi Amb Claver Gatete ashima banki y'isi ku bufasha iha u Rwanda mu
nzego zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Amb. Claver Gatete kandi yavuze ko u Rwanda rwatangiye guteza
imbere imishinga y'ingufu y'amashanyarazi mu gihugu. Kuri ubu hateganyijwe umushinga
wa Rusumo n'uwa Rusizi ya 3, ikazaza yiyongera ku yindi yatangiye n'iyamaze
kuzura, kugira ngo byongere ishoramari mu nganda nini n'iziciriritse ari nako
zitanga akazi mu bice by'igihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru