AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Dr Kim uyobora Banki y'isi asanga inzego za Leta zikwiye gufatanya n'abikorera

Yanditswe Mar, 22 2017 16:48 PM | 2,408 Views



Perezida wa Banki y'isi Dr Jim Yong Kim asanga inzego za Leta zikwiye gufatanya cyane n'abikorera mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bidindiza iterambere ry'ubukungu. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe na Banki y'isi ku bufatanye na Leta y'u Rwanda.

Ni ikiganiro kitabiriwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, abarimu n'abanyeshuri ba za kaminuza.

Perezida wa banki y'isi Dr Jim Yong Kim, ubwo yasobanuraga imiterere y'ubukungu bw'isi, yagaragaje ko kuri ubu abatuye isi basaga miliyari imwe bavuye mu bukene bukabije (Extrem poverty), ariko na none hakaba hakiri ikibazo cy'uko 1/2 cy'abatuye muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bakiri mu cyiciro cy'ubukene. Ubu bukene ngo bushingiye ku bikorwa remezo bidahagije, umutekano muke utera ubuhunzi n'imfu, indwara z'ibyorezo, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.


Perezida wa banki y'isi yavuze ko n'ubwo Afurika yugarijwe n'ibibazo bitandukanye, ngo hari inzira yo kubona ibisubizo mu gihe inzego za Leta zifatanyije n'iz'abikorera mu gushakira hamwe ubushobozi bwo kuzamura imibereho y'abaturage: “inshingano z'ubuyobozi ni ukwita ku iterambere ry'ubukungu, bigakorwa abaturage babigizemo uruhare, tukita ku bidukikije no kureba ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Gukora ibyo byose icyarimwe nibyo tugomba kwitaho. Ntabwo tubikora ku bw'inyungu zacu, ahubwo bikobwa kugira ngo bifashe abaturage. Ikindi ni ukongera ishoramari no gushyigikira umutungo w'abaturage. Dufite gihamya ko uburezi bwiza butangwa ko buzavamo umusaruro, ubwo tugifite igihe dushore imari mu bijyanye n'ubuzima n'uburezi.”

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb Claver Gatete ashima banki y'isi ku bufasha iha u Rwanda mu nzego zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Amb. Claver Gatete kandi yavuze ko u Rwanda rwatangiye guteza imbere imishinga y'ingufu y'amashanyarazi mu gihugu. Kuri ubu hateganyijwe umushinga wa Rusumo n'uwa Rusizi ya 3, ikazaza yiyongera ku yindi yatangiye n'iyamaze kuzura, kugira ngo byongere ishoramari mu nganda nini n'iziciriritse ari nako zitanga akazi mu bice by'igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage