Yanditswe Jan, 19 2017 15:12 PM | 1,646 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri Davos mu Busuwisi mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu avuga ko inyungu ziri mugukoresha ikoranabuhanga zisumba ibifatwa nk’imbogamizi zaryo. Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro cyibanze ku kunoza ingamba z’igihugu ku bijyanye nikoranabuhanga rya digital.
Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rya digital rifite akamaro gakomeye kuko ryoroshya imikorere ariko igikenewe kongerwamo imbaraga ari uko leta n’inzego z’abikorera ndetse n’abashoramali bakomeye bafatanya kwegereza iyi servisi abaturage benshi.
Perezida Kagame yatanze urugero ko u Rwanda rumaze igihe rwaramenye inyungu iri mu gukoresha ikoranabuhanga ari nayo mpamvu rwahisemo gufatanya n’abashoramali mpuzamahanga nka Korea Telecom aho ku bufatanye na leta y’u Rwanda hashyizweho Fibre Optic ku burebure bw'ibirometero bisaga 4500.Aha, akaba yatanze urugero rw’ibyagezweho kubera iyi gahunda,kuko mu mwaka w’ 2005 3% byabaturage aribo bagerwagaho n’ikoranabuhanga rya internet, naho mu mwaka ushize uyu mubare wari umaze kugera kuri 33% by’abaturage b’u Rwanda babona interinet intego ngo ikaba ari uko kugeza mu mwaka w’2020 interineti yagombye kuba yageze kuri bose. Aha, akaba ariho ahera yemeze ko icyangombwa atari ukwita ku mbogamizi ahubwo ari ukureba inyungu iri mu bisubizo iri koranabuhanga rizana:
“Ndumva tugomba kwibanda cyane ku bisubizo n'inyungu tukirinda gutinda cyane ku mbogamizi,gusa tumaze kubona ko hari ukubyumva ku bafatanyabikorwa benshi yaba leta cyangwa abikorera,kubera ko uko turushaho gukora iri shoramali...Ntibivuze ko tubikora ku buntu,kuko abantu bakomeje gukora imishinga myinshi ishingiye kuri ryo kandi bakabona inyungu ariko bakabikora bagendeye ku ntego yo gutuma byorohera buri wese kurigeraho.Ibi kandi bijyanye n’ingamba twarimo tuvuga zo kugeza ikoranabuhanga ku batarifite..” Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda avuga ko byazagorana gushyira izi ngamba mu bikorwa igihe cyose hatabayeho ubufatanye n’ubushake ku kigero cyifuzwa.Gusa ngo no muri ubwo bufatanye hari icy’ingenzi.
Yagize ati: “Ariko icy’ingenzi muri uku kwishyira hamwe za leta zigomba kugaragaza uruhare rwazo,kimwe n’abikorera,ariko kandi za leta zigomba kwiyemeza no kumva ko abaturage bari ku isonga muri gahunda zose zishyiraho mu kubagezaho iri koranabuhanga, zikagira ziti: ‘muri gahunda n'ingamba zacu tugomba guhuza buri rwego kandi zikumva ko intambwe itewe igomba gushyirwa neza mu bikorwa.”
Abagize iki kiganiro barimo na Perezida Paul Kagame bibanze ku kureba uko ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga umusaruro kuri benshi mu gihe bigaragara ko umusaruro ukomoka ku nganda ukunze guhura n’imbogamizi zitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru