Yanditswe May, 30 2017 11:17 AM | 2,842 Views
Umujyi wa Kigali n'urugaga rw'abikorera bateguye ihuriro ku ishoramari mu mujyi wa Kigali, bise Kigali investors forum, rikaba ryitabiriwe kandi na ministeri y'imari n'igenamigambi.
Abayirimo bararebera hamwe uruhare rw'abashoramari mu iterambere ry'umujyi wa Kigali, uko bakwihutisha ishoramari muri uyu mujyi, ndetse baranasesengura imbogamizi zibangamiye ishoramari n'umuti zafatirwa.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda watangije ibi biganiro yagarutse kuri amwe mu mahirwe y'ishoramari ari muri Kigali nko kubaka amacumbi aciriritse, gushyiraho uburyo bwo gucunga imyanda, gufasha abatuye umujyi kubona aho bakwidagadurira n'ibindi.
Yibukije ko Kigali yubatswe kubera ubufatanye bw'abikorera, aho yatanze urugero rw'agakiriro ka Gisozi, inyubako za Chic, isoko rya Nyarugenge n'ibindi bikorwa remezo bikiri bishya mu mujyi wa Kigali.
Ku ruhande rw'abikorera, urugaga rwabo rwagaragaje ko mu gihugu hose kuri ubu hari imishinga 86 y'ishoramari abantu bagenda bakora mu matsinda bikaba bifasha mu kwihuta mu iterambere.
Muri iri huriro hatangiwemo ibiganiro ku mbogamizi n'amahirwe bigaragara mu ishoramari rifatanyijwe n'abantu benshi, politiki y'ishoramari mu Rwanda n'uruhare rw'abikorera mu kuyishyira mu bikorwa, uko ikwirakwizwa ry'amashanyarazi n'amahirwe y'ishoramari muri uru rwego rw'ingufu bihagaze, ndetse n'uburyo ishoramari rikwiriye gukurikiranwa ngo risugire.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Habimana Eric
Ishoramali rimaze gutera imbere mu Rwanda May 31, 2017
Habimana Eric
Ishoramali rite May 31, 2017