AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amahoro ya gasutamo ku modoka nini yaragabanijwe

Yanditswe Aug, 25 2016 10:47 AM | 2,870 Views



Ukwezi n'igice gusa nyuma yo gutangira gushyirwa mu bikorwa kw'idohorerwa ry'amahoro ya gasutamo ku binyabiziga binini by'ubwikorezi n’izitwara abantu bari hejuru ya mirongo itanu, ikigo cy'igihugu cy’ímisoro n'amahoro RRA kiravuga ko abacuruzi batangiye kungukira kuri ayo mahirwe.

Komiseri  ushinzwe amahoro ya gasutamo TUGIRUMUREMYI Raphael avuga ko umubare w'ibinyabiziga binini bitwara abantu n'ibintu byinjiye muri uku kwezi kwa munani kutararangira wamaze kurenga uw’ízinjiye mu kwezi gushize kwa karindwi.

Uku gukurwaho ndetse no koroshywa kw'amahoro asorwa n'abatumiza izi modoka nini zitwara abantu n'ibintu kwatanze undi muti ku kibazo cyuko hari abanyarwanda baziguraga bakazandikishiriza ahandi mu bihugu byo mu karere bitewe n’amabwiriza yabuzaga imodoka zitwarirwa ibumoso kwinjira mu Rwanda. Iri bwiriza ryanatumye izi modoka nini gusa yaba izitwarira iburyo cg ibumoso zemererwa kwinjira mu Rwanda.

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage