Yanditswe January, 12 2018 at 22:05 PM | 1884 Views
Nyuma y'ibiganiro hagati y'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, ikigo cy' imisoro n'amahoro (RRA) n'ububiko bw'igihugu (MAGERWA). Ibitabo bitagatifu KOROWANI byagombaga gutezwa cyamunara byakomorewe kuri uyu wa Gatanu.
Ni ibitabo by'idini ya Islam
Korowani bipima ibiro toni 14 n'ibiro 470 birekuwe nyuma yo kumara hafi imyaka
2 biri mu bubiko bwa Magerwa. Byishyuzwaga miliyoni zirenga 20 z'amafaranga y'u Rwanda ku bubiko byari bimazemo imyaka
hafi 2 ndetse n'amahoro. Abayoboke b'idini ya Islam Mu Rwanda bishimiye ikomorerwa
ry'ibi bitabo bitagatifu.
Nubwo ibitabo bitagatifu bya
Korowani byahawe ba nyirabyo hari izindi toni z'imbuto z'itende zikoreshwa n'aba
Islam mu gihe cy'igisibo cya Ramadan zoherejwe n'umuterankunga w'idini ya Islam
mu Rwanda zo zikaba zasigaye Magerwa ariko umujyanama wa Muft w'u Rwanda Sheikh
Mbarushimana Sulayman avuga ko ibiganiro bikomeje kugirango harebwe icyakorwa ngo nazo ziveyo
Bitabo bitagatifu bya Korowani byarekuwe bizakoreshwa n'aba Islam basaga ibihumbi 22 mu Rwanda.
Ishyirahamwe 'Abasangirangendo' rigizwe nabo mu idini ya Islam baba barakoze urugendo rwo ...
December 27, 2016 at 15:48 PM
Soma inkuru
Abayisilamu bo mu Rwanda baravuga ko bahagurukiye kurandura ingengabitekerezo y'ubutagondwa yar ...
July 07, 2016 at 09:48 AM
Soma inkuru
Ubuyobozi bushya bw'umuryango w'abayislamu mu Rwanda buravuga ko bugiye gushyira ingufu mu ...
May 30, 2016 at 10:26 AM
Soma inkuru
Mufti w'abayislam mu Rwanda Ibrahim Kayitare aravuga ko amakimbirane yakunze kuranga umuryango ...
April 03, 2016 at 15:35 PM
Soma inkuru