AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasirikare bo muri Zambia bari mu Rwanda mu rugendoshuli

Yanditswe Sep, 26 2016 17:09 PM | 1,659 Views



Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Zambia, bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw'iminsi irindwi.

Ku munsi wa Mbere w'uruzinduko rwabo mu Rwanda, aba banyeshuri baturutse mu ishuri ryigisha abasirikari bakuru mu Gihugu cya Zambia, babanje kwakirwa n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda General Patrick Nyamvumba.

Brig. General Sitali Dennis Alibizwi ukuriye iri shuri muri zambia ari nawe waje abayoboye, yavuze ko ubunyamwuga bw'ingabo z' u Rwanda ari bwo bwatumye bifuza kuhakorera urugendo shuri.

Uyu muyobozi kandi avuga ko usibye amasomo ya gisirikare bazakura ku Rwanda, bazabasha no kwigira kuri gahunda zashyizweho hagamijwe iterambere ry'igihugu.

Mu gihe cy'icyumweru bazamara mu Rwanda, aba banyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare ku rwego rwo hejuru muri zambia, bazasura ibigo bitandukanye bya Gisirikare, harimo n'ahatangirwa imyitozo, ibice by'amateka y' u Rwanda, ndetse banasure ikigo cy'imiyoborere bagamije kwigira byinshi ku miyoborere mu Rwanda. 

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage