Yanditswe Sep, 26 2016 17:09 PM | 1,659 Views
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Zambia, bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw'iminsi irindwi.
Ku munsi wa Mbere w'uruzinduko rwabo mu Rwanda, aba banyeshuri baturutse mu ishuri ryigisha abasirikari bakuru mu Gihugu cya Zambia, babanje kwakirwa n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda General Patrick Nyamvumba.
Brig. General Sitali Dennis Alibizwi ukuriye iri shuri muri zambia ari nawe waje abayoboye, yavuze ko ubunyamwuga bw'ingabo z' u Rwanda ari bwo bwatumye bifuza kuhakorera urugendo shuri.
Uyu muyobozi kandi avuga ko usibye amasomo ya gisirikare bazakura ku Rwanda, bazabasha no kwigira kuri gahunda zashyizweho hagamijwe iterambere ry'igihugu.
Mu gihe cy'icyumweru bazamara mu Rwanda, aba banyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare ku rwego rwo hejuru muri zambia, bazasura ibigo bitandukanye bya Gisirikare, harimo n'ahatangirwa imyitozo, ibice by'amateka y' u Rwanda, ndetse banasure ikigo cy'imiyoborere bagamije kwigira byinshi ku miyoborere mu Rwanda.Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru