AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasirikare 165 barwanira mu kirere berekeje muri Sudan mu butumwa bw'amahoro

Yanditswe Aug, 31 2016 10:51 AM | 1,413 Views



Abasirikare 165 bo mu ngabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 bageze i Juba muri Sudan y'epfo, aho batangiye ubutumwa bw'amahoro bazamaramo umwaka. Aba basirikari barimo abakanishi b'indege za gisirikare ndetse n'abazitwara. Bageze ku Kibuga cya Juba saa 9:30 ku isaha ya Sudan y'epfo aho bagiye gusimbura bagenzi babo 165 bari bahamaze umwaka nabo bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bw'amahoro muri Sudan y'epfo (UNMISS).

Izi ngabo ziyobowe na Lt. Col. Innocent Munyengango muri ubu butumwa bw'amahoro muri Sudan y'epfo zihafite ibikoresho birimo kajugujugu 6 bakaba bafite ahantu habiri babarizwa ari ho i Juba n'i Malakal. Ingabo z'u Rwanda ubwo zahageraga bwa mbere zari zifite kajugujugu eshatu gusa ariko ubu zimeze kuba 6.

Mu nshingano bafite harimo gutwara abakozi bari mu butumwa bwa Loni, ingabo n'ibikoresho. Bafite n'akazi ko gutabara abahura n'akaga mu bice bashinzwe kugenzura.

Itsinda rya mbere ry'ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere ryageze mu butumwa bwa Loni muri Sudan y'epfo mu mwaka w'2012 ubu itsinda rije ni irya gatanu. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage