Yanditswe Jan, 05 2017 17:36 PM | 4,031 Views
Abarimu babarirwa mu bihumbi 70 mu gihugu hose bagiye kujya mu itorero ry'abarezi.
Bamwe mu bavuganye na RTV bavuga ko biteze gukarishya ubwenge ku nyigisho zijyanye n'indangagaciro nyarwanda, bakemeza ko bazarushaho gusobanukirwa n'uburyo bakwigisha amateka y'u Rwanda, bikazabafasha no guhangana na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakayikwirakwiza no mu rubyiruko rw'abanyeshuri.
Aba barimu bavuga ko biteguye no kuganiriza ibibazo byabo abayobozi bazabasura, bakabaza icyo bateganyirizwa ku kunoza imibereho myiza yabo, ikibazo cy'abigisha umubare munini w'abanyeshuri mu ishuli rimwe, ndetse bamwe bavuga ko bazasaba ko bakomeza guhugurwa ku birebana n'integanyanyigisho kugira ngo bakomeze gutanga ubumenyi bufite ireme.
Iri torero rifite insanganyamatsiko igira iti ''uruhare rw'umurezi mu kubaka u Rwanda twifuza".
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Charles Kalinganire
Iri Torero riziye igihe! Ndizera ko hazaganirwamo ibirebana n'imyigishirize y'indimi n'umuco. Byazaba akarusho kandi abarimu bunguranye ibitekerezo ku birebana n'imikoranire yabo n'ababyeyi mu rwego rwo guhamya 'Uburere buboneye' (Positive Parenting) bityo abana bagategurirwa koko kuzubaka u Rwanda twifuza, u Rwanda rurangwa n'amahoro n'amajyambere arambye. Jan 05, 2017
Karima
uburezi burarwaye abazajya mu itorero barebe uko baminjirwamo agafu bongere imbaraga mu kwigisha Jan 07, 2017