AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyeshuli b'amashuli abanza bakoze ikizamini cya leta bizeye gutsinda

Yanditswe Nov, 13 2017 17:49 PM | 6,557 Views



Mu gihugu hose abanyeshuli basaga ibihumbi 230 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Abitabiriye ibi bizamini ndetse n'abarimu babafashije kubyitegura baravuga ko biteguye umusaruro mwiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo abanyeshuri biteguraga kwinjira mu byumba by'ibizamini. Mu mabwiriza bahawe mbere yo gutangira ibizamini harimo cyane kwirinda gukopera, no kubahiriza igihe mu byo bakora byose.

Muri uyu mwaka abanyeshuli bakoze ikizamini mu gihugu hose ni 237.181, bakaba bariyongereyeho 42.502 ni ukuvuga 25% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2016. Abakobwa ni 130.787 bakaba bariyongereyeho 29.423 Ni ukuvuga 33% ugereranyije n'umwaka ushize. Naho abahungu ni 106,394 biyongereyeho 13.079, ni ukuvuga 17%.

Ibigo by'amashuli bifite abarangiza umwaka wa 6 nabyo byiyongereye 91 ni ukuvuga 3%, aho kuri ubu bigeze ku 2, 717. Mu gihe ibigo  bikorerwamo ibizamini na byo byiyongereyeho 31 ni ukuvuga 4% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2016, aho kuri ubu bigeze kuri 858.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage