AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda 5 bari barashimutiwe ndetse banafunze muri Uganda batashye

Yanditswe Dec, 30 2017 21:59 PM | 6,585 Views



Abanyarwanda batanu barimo abagore batatu n'abagabo babiri bagejejwe mu gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'ibyumweru bigera kuri bibiri bari bamaze bafungiwe muri Uganda aho bakorerwaga iyicarubozo.

Nyuma yo gushimutwa ngo bafungwaga ibitambaro mu maso ntibabashe kumenya aho bajyanwa, bakomeje guhatwa ibibazo bashinjwa gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda.

Muhongerwa Jessica, Agasaro vanessa, Dina Kamikazi, Fred Turatsinze bafashwe bari mu mirimo yabo itandukanye y'ubucuruzi bakorera Mbarara mu gihe Munyangaju Munyaneza Hubert, yafatiwe i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda mu masaha y'umugoroba. 

Aba bose bavuga ko bafatwaga n'abasirikare ba Uganda bakora mu nzego z'iperereza babaga bitwaje intwaro. Bagejejewe mu Rwanda nyuma  y’icyumweru Uganda yohereje undi munyarwanda Fidele Gatsinzi nawe wari umaze ibyumweru bisaga bibiri akorerwa iyica rubozo n'inzego z’iperereza za Uganda.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage