Yanditswe Mar, 21 2018 22:06 PM | 16,735 Views
Mu kiganiro n`abanyamakuru kibanze ku kamaro ko kugira isoko rusange nyafurika rivanaho inzitizi z`ubuhahirane, abakuru b`ibihugu batandukanye barimo na Nyakubahwa paul Kagame hamwe n`izindi mpuguke mu by'ubukungu bagaragaje ko rizavanaho ibibazo byinshi ibihugu bya Afurika byahuraga nabyo byo kugura ibicuruzwa byakorewe hanze y'uyu mugabane ku giciro cyo hejuru kandi ibyifashishijwe mu gukora ibyo bicuruzwa byaraturutse kuri uyu mugabane, bakaba bagaragaje kandi ko iri soko rusange nyafurika rikuraho inzitizi mu buhahirane, rizazamura ubukungu bwa Afurika.
Aba bakuru b'ibihugu kandi bagaragaje ko isinywa ry'amasezerano ashyiraho iri soko rusange ari umunsi utazibagirana mu mateka ya Afurika, kuko ari umunsi wo guca burundu amacakubiri yahoraga hagati y`ibihugu bigize uyu mugabane wa Afurika, ibi kandi ngo bikaba bizafasha ibi bihugu guhangana n'ikibazo cy'ubukene byahoranaga, by'umwihariko ku bagore.
Ku bijyanye n'uburyo ibihugu bizinjira muri iri soko rusange nyafurika aba bakuru b`ibihugu bagaragaje ko icyizere cy'uko bizagenda neza gihari, igisigaye kikaba ari igihe bizatwara n'ukuntu ibintu bizashyirwa mu bikorwa kuko gusinya kw'ibihugu nk'uko byabikoze ari kimwe ariko gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano ni ikindi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru