AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacuruzi ba shisha bavuga ko kuyihagarika bizabatera igihombo

Yanditswe Dec, 15 2017 22:42 PM | 4,892 Views



Nyuma y'uko Minisiteri y'ubuzima itangarije ko itabi rizwi nka Shisha riciwe burundu ku butaka bw'u Rwanda, irasaba abarinyoyeho kugana abaganga bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kuko ngo rifite ingaruka zikomeye zirimo na kanseri.

Ministeri y'ubuzima yasobanuye ko itabi rya Shisha rikunze kugaragara mu tubari dutandukanye ritemewe mu Rwanda kandi ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko. 

Iyi ministeri ivuga ko mu igenzura yakoze ndetse n'ubushakashatsi bw'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, bigaragara ko Shisha ifite ingaruka zikomeye ku buzima zimo kanseri y'íbihaha, igituntu n'izindi ndwara z'ubuhumekero. Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bakiriye neza iki cyemezo.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS bugaragaza ko gukurura umwotsi wa Shisha mu gihe cy'isaha bingana no kunywa amasegereti ari hagati 100- 200 y'itabi ako kanya mu gihe bisobanurwa ko atari ryiza ku buzima.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage