Yanditswe Apr, 27 2016 11:40 AM | 2,212 Views
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko nta mupolisi cyangwa undi muntu uwo ari we wese uzitwaza icyo aricyo muri sosiyete ngo yake ruswa kuko ngo atazigera yihanganirwa.
Ibi ni mu gihe polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bakekwaho kwaka no kwakira ruswa, ubwo bari mu kazi bashinzwe mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa MBERE mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Aba bapolisi uko ari 2 batawe muri yombi bose bafite ipeti ribanza mu gipolisi “police constable”. Police isobanura ko bagerageje kwaka ruswa mu muhanda, ariko batahurwa n’abagenzuzi babo muri ako kazi. Mu byo basanganywe kandi ngo harimo n’amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abaturage mu muhanda nk’uko umuvugizi wa police y’u Rwanda ACP Celestin TWAHIRWA yabisobanuye, "Ni abapolisi 2, bafatiwe mu cyaha cyo kwaka no kwakira ruswa bari mu kazi kabo ,ni abapolisi bakora akazi ka traffic ariko bo niyo bari mukazi ,bagira abagenda babagenzura umunsi ku wundi. Ababayobora mu gihe bari mu igenzura nka saa munani z’ijoro, basanze barimo kwakira ruswa babafatira mu cyuho.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanavuze ko nta mupolisi cyangwa undi muntu uwo ari we wese uzitwaza icyo aricyo cyangwa icyubahiro yaba afite muri sosiyete ngo yake ruswa, kuko ngo uzabigerageza wese azafatwa kandi agakurikiranwa n’amategeko.
Ibi kandi ngo bikwiye kubera buri wese urugero uzashaka kwaka ruswa kuko ngo nta kwihangana gukwiye kubaho ku cyaha.
Imibare ya polisi iheruka, igaragaza ko mu myaka 3 ishize hamaze gufatwa abapolisi barenga 100 bakekwaho kwaka ruswa, ibintu bigaragazwa nk’ikibazo gikomeye arikona none polisi yahagurukiye kurwanya yivuye inyuma.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru