AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

AUSummit: Perezida Kagame yitabiriye umwiherero w'abakuru b'ibihugu

Yanditswe Jan, 30 2017 08:11 AM | 1,211 Views



Perezida wa republika Paul Kagame uri i Addis Abeba muri Ethiopia, kuri iki cyumweru ni bwo yagejeje ku bakuru b'ibihugu, imyanzuro ijyanye n'ibyavugururwa muri uyu muryango, hagamijwe kuwuha inzego zikemura ibibazo biwugarije.

Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye umwiherero w'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe, wabaye kuri iki cyumweru, anabagezaho raporo ku birebana n'ibyavugururwa muri uyu muryango, bayunguranaho ibitekerezo. Aya mavugururwa agamije gushyiraho uburyo bw'imiyoborere igamije gutuma ubasha gukemura imbogamizi n'ibibazo biwugarije.

Muri uyu mwiherero banarebeye hamwe uko amahoro n'umutekano byifashe kuri uyu mugabane, ndetse bungurana inama no ku cyerekezo 2063 kigaragaza Afurika ibereye abayituye.

Aha i Addis Abeba kandi perezida wa republika mbere yo kwitabira uyu mwiherero, yabanje guhura na president Idris Deby uyobora AU, ndetse ahura n'itsinda ryamufashije gutegura imyanzuro ijyanye n'amavugurura yakorerwa inzego zigize uyu muryango wa Afrika yunze ubumwe.

Biteganyijwe ko muri iyi nama ya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, abakuru b'ibihugu bazafata umwanzuro ku zindi ngingo zirimo gutora uzayobora komisiyo y'uyu muryango agasimbura Dr Dlamini Zuma manda ye yarangiye muri kamena 2016, ikongerwa kugeza muri uku kwa mbere, umwanya ubu uhatanirwa n'abakandida 5. Perezida Idris Deby Itno uyobora AU ni bwo azasimburwa ndetse abakuru b'ibihugu bazafata n'icyemezo ku busabe bwa Maroc ishaka kugaruka muri uyu muryango nyuma y'imyaka isaga 30 iwivanyemo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage