Yanditswe Nov, 22 2018 00:15 AM | 3,448 Views
IGP NA MINISANTE BARASURA INKOMERE CHUK
Ku munsi wa 4 w'icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yawuhariye gusura no gufasha abakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda.Imibare iragaragaza ko abagana ibitaro bakomeretse baba bazize impanuka zo mu muhanda 70% ziterwa na moto.
Inkuru irambuye na KWIZERA John Patrick/Bienvenue Mbarushimana.
Kuri uyu wa 3 mu bitaro bya kaminuza CHUK hakiriwe inkomere 13 zakomeretse kubera impanuka zo mu muhanda, muri izo nkomere, umunani zabitewe na moto.Ubwo Polisi y'u Rwanda na Minisiteri y'ubuzima bafatanyaga mu gikorwa cyo gusura inkomere z'abarwayi kubera impanuka,Ibitaro bikuru bya Kaminuza CHUK byagaragaje ko 50% by’inkomere zirwariye muri ibi bitaro muri zo ni iz’ababa bazize impanuka zo mu muhanda kandi 70% by'izo mpanuka zo mu muhanda ziva ku bakoresha moto.Bamwe mu basuwe na polisi mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK baragaragaza ko impanuka bahuye nazo zatewe no kutibahiriza amategeko.
Clip
Theogene
Narindimo njyenda nzamuka moto inturuka inyuma irankubita, inta hakurya y'umuhanda ubwo nyine nsanga akaguru kashwanyaguritse.Cyane bakwiye kwirinda ibintu by'ibiyobyabwenge nk'inzoga n'amatabi.
Abamotari batungwa agatoki mu guteza impanuka nyinshi bavuga ko atari bose ahubwo ko hari abasiga isura mbi umwuga bakora.
Clips Abamotari
Munyaneza Ancet/Umumotari
Umwe utukisha bose icyo twamubwira ni uko akwiye gukurikiza amategeko y'umuhanda kuko nicyo aba yarashyiriweho nicyo aba yarayigiye, kuko biriya bikomeza guharabika akazi kacu kakagira isura mbi, natwe ubwacu dukwiye kujya tubacyaha.
Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Kaminuza Theobald Hategekimana avuga ko mu mwaka ibi bitaro byakira inkomere ziterwa n'impanuka ziri hagati y'ibihumbi 2000 na 2500.Agasaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye kurwanya impanuka cyane izo mu muhanda.
Clip Theobare Hategeka/Umuyobozi mukuru w'ibitaro/CHUK
Dusanga accident ziturutse kuri moto, accident ziturutse ku magare, cyangwa se n'abaturage bagenda mu muhanda moto ikabagonga kuko bibaho abo nibo dukunze kubona n'impanuka z'imodoka zibaho ariko kuva aho bafatiye ingamba zo kugenzura imodoka usanga iziterwa n'imodoka zigenda zigabanuka.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko ubukangurambaga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda buzakomeza kubufatanye n'inzego zitandukanye.Ni mu gihe impanuka zituruka kuri za moto zo ngo zizagabanyurwa n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.
Clip CP John Bosco Kabera/Umuvugizi wa Polisi
Mwimvishe ibintu bya yego moto, ibintu bya GPS cyangwa se buriya buryo bwo gushakisha moto igihe yakoze amakosa hagafatwa ingamba zikwiye ni ingamba zitandukanye, si ukwigisha gusa, si uguhana gusa ariko n'ubu buryo bw'ikoranabuhanga kugirango ingamba zose zihuriye hamwe zishobore gutanga umusaruro.
Polisi y'u Rwanda yasuye abarwayi b'inkomere zituruka ku mpanuka zo mu muhanda mu bitaro 5 bitandukanye mu gihugu aho polisi yanatanze amafaranga y'u Rwanda miriyoni 3 yo kuvuza abazize impanuka badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru