AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu gihugu hari ubushobozi n’ubushake bwo guhangana n’abifuza kugirira nabi u Rwanda: Ministiri Musoni

Yanditswe Apr, 18 2014 09:17 AM | 1,523 Views



Byari ibyishimo byinshi ku baturage b’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane ubwo bakiraga ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu bwana James MUSONI n’abandi bayobozi bari bamuherekeje barimo umuyobozi mukuru wa polisi IGP GASANA Emmanuel, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba MUKANDASIRA Caritas ndetse n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba n’abandi. Bari bitabiriye inama yari yarimo n’abayobozi b’imidugudu yose igize akarere ka Nyamasheke. Baganiriye ku ngamba zo kurinda umutekano cyane cyane muri aka karere gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, no kureba aho bageze mu bikorwa by’iterambere. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUSONI James yabasabye abaturage kwima amatwi no kwirinda uwo ari we wese wabatesha umurongo ahubwo bakarushaho kwihuta mu iterambere kandi bagakumira uwababangamira. Ministri MUSONI yavuze ko umuntu wese ushaka guhungabanya ibyo u Rwanda rugezeho akoresheje icyo ari cyo cyose nta mahoro azabigiramo kuko ubushake n’ubushobozi bwo kumurwanya buhari. {“Nta numwe uzabisubiza inyuma icyo nicyo nkwiriye kubwira abaturage bacu ku buryo n’uwaba afite ikibazo yashaka ubundi buryo cyakemukamo, ariko najya gushaka uburyo bwo guhungabanya umutekano nta mahoro azabigiriramo kandi ntazagera kuri iyo nshingano ubushobozi burahari n’ubushake burahari” } Ministiri MUSONI yahanye umuhigo n’abayobozi b’imidugudu yose igize Akarere ka Nyamasheke wuko nta muturage n’umwe wo mu mudugudu wabo ugomba kumvikana mu bikorwa bibi bihungabanya umudendezo w’igihugu. Muri iyi nama, abakuru b’imidugudu yose igize akarere ka Nyamasheke bahawe telephone zigendanwa bazajya bifashisha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi, maze nabo ku ruhande rwabo bashyikiriza ministiri MUSONI impano azabagereza kuri perezida wa Repubulika. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Jean Baptiste HABYARIMANA mu ijambo ry’ikaze yavuze ko Nyamasheke ikataje mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, Kuri ubu ngo mu mirenge 15 ikagize 13 yagezemo umuriro w’amashanyarazi. Aka karere kandi ngo kabifashijwemo na Banki y’isi karateganya kubaka imihanda ifite uburebure bw’ibirometero 200 mu rwego rwo koroshya ubuhahirane .


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage