AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

HORA Sylivestre yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose

Yanditswe Apr, 21 2014 20:38 PM | 582 Views



Gufungwa Burundu nicyo gihano cyahawe Hola Sylivestre wahamwe n’icyaha cyo kwica Uwase Isimbi Shalom w’imyaka 12. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje icyo gihano rwanemeje ko Hagumamahoro sylvani uzwi nka HORA Syvestre yambuwe uburenganzira bwose mu gihugu. Hora Sylivestre yahamwe n’ibyaha bitatu birimo kwica akase ijosi anateye icyuma mu gatuza umwana w’imyaka 12 Uwase Isimbi Shalom bakundaga kwita Bella,guhinduranya amazina ndetse no gukoresha ibyangombwa binyuranyije n’amategeko. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cya Burundu ndetse no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu. Iri somwa ry’urubanza rikaba ryabereye mu ruhame kuri Stade Regional y’I Nyamirambo. Mu baryitabiriye harimo na Mujiji Deo ariwe Se wa Nyakwigendera Bella. Avuga ko yakiriye neza imyanzuro y’urukiko kuko igifungo cya BurundU aricyo gihano kiruta ibindi kiriho mu Rwanda. Abaturage bitabiriye uru rubanza nabo bakiriye imyanzuro y’urukiko banemeza ko ubwicanyi nk’ubwo Hola Sylivestre yakoze bukwiye kwamaganwa n’umuntu uwo ariwe wese. Muri uru rubanza kandi hagaragayemo abagize ihuriro ry’abakozi bo mu rugo bavuga ko bategura urugendeo rwo kwamagana ibikorwa by’ubugome byakozwe na mugenzi wabo wabahesheje isura mbi. Urwo rugendo ruteganyijwe taliki ya 11 Gicurasi uyu mwaka.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza