AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abamotari basaga 3000 mu bibazo kubera kujya muri koperative za baringa

Yanditswe Apr, 17 2014 08:19 AM | 879 Views



Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, amwe mu masosiyete atwara abagenzi kuri za moto mu mugi wa Kigali, yabujijwe gukora kubera ko impapuro zibemerera gutwara abagenzi(autorisation de transport) zitangwa n’izi companies, ari ibihimbano; mu gihe abanyamuryango bemeza ko babihawe na companies bakoreramo. Ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe nimwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyo kivuga ko kirimo gukurikirana abihishe inyuma y’ibyo byaha. Ku italiki ya 28 Werurwe uyu mwaka nibwo RURA yashyize ahagaragara itangazo rihagarika amwe mu masosiyete atwara abagenzi kuri za moto mu mugi wa Kigali. Ayo masosiyete ni Sibo Finance and Transport LTD, Sotramorwa,CKM Inyenyeri na The Live Transport company LTD. Iki kibazo ngo cyagize ingaruka ku ba motari bagera 3000 bo basanga barashutswe n’ubuyobozi bwa koperative n’amashyirahamwe bari babereye abanyamuryango: {“ibibazo dufite ni ibyo kutabona authorization kandi twarishyuye” } Abandi bo wasangaga barayobewe icyo gukora nyuma yo gusanga baragiye mu mashyirahamwe na koperative bya baringa {“bivugwa ko hari amashyirahamwe yahagaritswe ngo atujuje ibyangombwa byavuye hano. ngiye kumva numva n’iyacu ngo irimo.Icyo dushaka ni uko batatubeshya bakatubwiza ukuri..none se amezi nka 7 maze..none se ubu narenga nkajya kudepoza kdi n’abatanze amafranga mbere ntabyo bari babona?” } Kuvugana n’abayobozi b’aya makoperative n’amashyirahamwe afite ibibazo ntibyadushobokeye kuko batabashije kuboneka. Batatu muri bo bari mu maboko ya Polisi undi aracyashakishwa, ni nyuma y’ikirego RURA yatanze. Emmanuel Assaba Katabarwa ushinzwe service zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, avuga ko abayobozi b’ayo makoperative n’amashyirahamwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa mpimbano. Ibyo byangombwa ngo bagiye banabitanga kandi ku mubare urenze kure uwo bamenyesheje RURA. {“birumvikana bamwe bari abayobozi barimo barakurikiranwa n’inkiko, dutanga ikirego twasabye ko abayobozi b’ibyo bigo bakurikiranwa. Ubu amakuru dufite ni uko batatu muri bo bafashwe, naho undi akaba atarafatwa ariko agishakishwa” } Rura itangaza ko Mu Rwanda hari abantu 13 000 bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto, abagera ku 8000 babarizwa mu mujyi wa Kigali. RURA ibasaba gukorera mu makoperative kugirango babashe guhabwa services ku buryo bworoshye, n’ubwo hari bamwe bashyizeho amakoperative ya baringa.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage