AGEZWEHO

  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...
  • Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire – Soma inkuru...

NAEB yiyemeje gukosora amakosa yayigaragayeho

Yanditswe Oct, 16 2014 15:29 PM | 2,725 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB kiratangaza ko intego yacyo uyu mwaka ari ukwinjiriza igihugu miliyoni zirenga magana abiri z’amadorari cyane ko amakosa yagaragaraga mu gucunga umutungo yakosowe kandi ko bakurikije inama zose bagiriwe z'uburyo bwo kunoza imikorere. Ni ibyatangajwe ubwo kuri uyu wa kane ikigo NAEB cyasobanuriraga abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo wa leta ibijyanye n'imicungire y'imari ya leta mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2011-2012. Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bitaba komisiyo y’abadepite, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta PAC bagaragarijwe amwe mu makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo wa leta, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012. Muri ayo makosa harimo imitangire y’amasoko itagaragaza igenamigambi rihamye. Nko ku masoko yagombaga gutangwa angana na 70, hatanzwe agera kuri 40 gusa, hakaba n’amasoko ataragaragajwe muri raporo, aho aba bayobozi bavuga ko habayemo kwibeshya. Mu bindi byatunzwe agatoki na PAC, harimo ifumbire yatinze mu bubiko (stock) ikageraho irangiza igihe cyayo, ibyo nabyo bigatera leta igihombo, inganda zeguriwe abikorera, ariko bimwe mu byuma birimo imashini bifite agaciro kangana na miliyoni 170 z’amanyarwanda bigapfa ubusa, ifumbire ingana na miliyoni 11 yavuye i Kigali yerekeza i Karongi ariko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ikagaragaza ko hagezeyo ingana na miliyoni 6 gusa, isoko ry’imbuto zirimo avoka, imyembe ndetse n’amacunga, ryatanzwe ariko ntihagaragazwe uburyo izi mbuto zakoreshejwe, ndetse n’ikibazo cy’isoko ry’inyama mu gihugu cya Congo Brazaville ryahombeje Leta ku burangare bw’abakurikiranaga iri soko. Muri rusange umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Theoneste Karenzi, avuga ko ikibazo kiri muri iki kigo, ari igenamigambi riri hasi cyane, bituma umutungo wa leta udakoreshwa neza: {“Uriya mushinga wa exportation z’inyama muri Congo Brazaville, mwabonye y’uko quantité yagabanutse yose,abacuruzi bari babishyizemo amafaranga uwo mushinga uza guhomba, ubwo rero ntabwo wavuga ngo icyo ni ikintu gitoya, twabagiriye inama cyane cyane kunoza igenamigambi yabo”} Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB, Bill Kayonga, avuga ko amakosa yakozwe bayabonye kandi ko amwe muri yo bamaze kuyakosora: {“Hari ibyasanzwemo by’uburyo twacunze umutungo wa Leta, harimo amakosa yakozwe, hari ibyakosowe kandi hari n’inama batugiriye z’uburyo twanoza imikorere yacu, kugirango nk’uko akazi dukora abanyarwanda badutezeho umusaruro, duteze imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.” } Mu mwaka ushize wa 2013, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, wari winjirije u Rwanda miliyoni magana abiri na 10 z’amadorari, aho intego y’uyu mwaka ari ukurenza miliyoni maganabiri na mirongo itanu z’amadorari.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2