Yanditswe Apr, 15 2024 18:22 PM | 113,789 Views
Igice cya mbere cy’umushinga wo gushyira ibimenyetso
ndangamateka yihariye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze ruri
ahahoze Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri [Cour d’Appel de Ruhengeri] kiri
hafi kugera ku musozo, aho abarusura bahamya ko bizafasha gusigasira ayo mateka
ngo atazasibangana.
Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari Ingoro y’Ubutabera izwi nka Cour d’Appel de Ruhengeri, ruzaba rugizwe n’ibice bitatu. Icya mbere ni aho kwakirira abantu no kubaha incamake y’amateka; icya kabiri kigizwe n’imva rusange iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 800 bahiciwe mu gihe igice cya gatatu kigizwe n’ibimenyetso ndangamateka yihariye agaragaza uburyo inzu y’ubutabera yavukirijwemo ubuzima bw’inzirakarengane.
Ngarambe Vedaste ushinzwe Imirimo ijyanye no gukusanya no gushyira Ibimenyetso mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze avuga ko ari umushinga uzakorwa mu byiciro bibiri.
Nk’uko bimeze mu zindi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu Gihugu, ni igikorwa cyari gitegerejwe n’abarokotse Jenoside muri aka gace.
Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, Rukundakuvuga François Régis, yavuze ko ibimenyetso by'ubutabera mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze bigomba guhabwa umwihariko.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Théobald, yatangaje ko bari gufatanya n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo ibintu byose biranga imiterere y’uru rwibutso bizashyirwemo.
Yaba mu Rwanda no ku Isi, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rwihariye kuba ari yo nzu y’ubutabera yiciwemo abantu b’inzirakarengane bari bayihungiyemo.
Biteganyijwe ko igice cya mbere cyo gushyiramo ibimenyetso ndangamateka kizarangirana n’ukwezi kwa gatanu, ni imirimo izatwara agera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwimana Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru