AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul

Yanditswe May, 11 2022 16:25 PM | 82,835 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwasubitse kuburanisha ku ifungwa n'ifungurwa, urubanza ubushinjacyaha buregamo Micomyiza Jean Paul.

Uyu mugabo amaze ibyumweru bibiri yoherejwe mu Rwanda n'ubutabera bwa Suwede, kugira ngo akurikiranywe kubyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Huye.

Micomyiza w'imyaka 50 y'amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu cyari komini kigembe, ibyaha bitatu akurikiranyweho bikaba byarakozwe ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda i Huye mu 1994, aho bivugwa ko yabarizwaga mu itsinda ryitwaga comite de crise ryagize uruhare muri jenoside yakorewe mu karere ka Huye.

Ibyaha bitatu ashinjwa birimo icyo kwica nk'icyaha cya jenoside, gusambanya ku ngufu nk'icyaha cya Jenoside, ubufatnyacyaha muri jenoside no  gutera ubumuga bw'umubiri n'ubwo mu mutwe nk'icyaha cya Jenoside.

Nyuma yo gusomerwa imyirondoro akayemera, Micomyiza n'abunganizi be 3 bagaragarije urukiko ko batiteguye kuburana kuko batararangiza gutegura ubwiregure, ubushinjacyaha bwemera ko bwatinze kubagezaho dossier imushinja maze urukiko rwemera kubongerera iminsi 5 nk'uko bari babyifuze, bityo iburanisha ku ifunga n'ifungurwa rikazasubukurwa ku wa Mbere tariki16 Gicurasi 2022.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage