AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

#Umwiherero16: Ingingo z'ingenzi zagarutsweho ku munsi wa 4

Yanditswe Mar, 11 2019 14:17 PM | 4,677 Views



Umwiherero wa 16 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri ku munsi wawo wa kane; kuri uyu munsi abayobozi baganiriye kuri service z’ubuzima ndetse n’uburezi.

Izi ni zimwe mu ngingo zari ziteganijwe mu bizaganirwaho muri uyu mwiherero;abayobozi baganiriye kuri zimwe mu mbogamizi zibuza izi nzego kugera ku rwego u Rwanda rwifuza.

Mu burezi mu burezi kuva mu 2001 kugera mu 2011 umubare  w’abana bajya kwiga mu mashuri abanza wazamutseho 34%; hashyizweho kandi gahunda z’amashuri y’isumbuye nk’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Mu 2015  22% by’abana bagiye mu mashuri abanza barasibiye; 23% by’abantu bari hagati y’imyaka 13 na 18 mu Rwanda nibo bajya mu mashuri yisumbuye bonyine.

Izi zose ni ingingo aba bayobozi bazaganiraho ugira ngo bafate ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Uyu mwiherero wibanze cyane kuri gahunda zo kugeza igihugu ku cyerekezo 2050. Ni umwiherero ubaye nyuma y’umwaka umwe hatangijwe gahunda yo kwihutisha interambere ya NST1.

Bakomeje kuganiraa  ku nzego babona zishobora kugira uruhare mu kwihutisha iyi gahunda.

Uyu mwiherero kandi wibanze kuri gahunda zo gusohora baturage mu bukene no kububakira ubushobozi, ubuzima, uburezi, kuzamura ubuhinzi, ibyoherezwa mu mahanga, n’izindi ngingo.

Mu nsanganyamatsiko aba bayobozi baganiriye harimo iyo kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye rwubaka iterambere no kureba uburyo igihugu cyakomeza muri iyo nzira; by’umwihariko bakomeje kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwareka gukomeza gutumiza mu mahanga ibyo rushobora kwikorera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage