Yanditswe Mar, 11 2019 14:17 PM | 4,677 Views
Umwiherero wa 16 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri ku munsi wawo wa kane; kuri uyu munsi abayobozi baganiriye kuri service z’ubuzima ndetse n’uburezi.
Izi ni zimwe mu ngingo zari ziteganijwe mu bizaganirwaho muri uyu mwiherero;abayobozi baganiriye kuri zimwe mu mbogamizi zibuza izi nzego kugera ku rwego u Rwanda rwifuza.
Mu burezi mu burezi kuva mu 2001 kugera mu 2011 umubare w’abana bajya kwiga mu mashuri abanza wazamutseho 34%; hashyizweho kandi gahunda z’amashuri y’isumbuye nk’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Mu 2015 22% by’abana bagiye mu mashuri abanza barasibiye; 23% by’abantu bari hagati y’imyaka 13 na 18 mu Rwanda nibo bajya mu mashuri yisumbuye bonyine.
Izi zose ni ingingo aba bayobozi bazaganiraho ugira ngo bafate ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Uyu mwiherero wibanze cyane kuri gahunda zo kugeza igihugu ku cyerekezo 2050. Ni umwiherero ubaye nyuma y’umwaka umwe hatangijwe gahunda yo kwihutisha interambere ya NST1.
Bakomeje kuganiraa ku nzego babona zishobora kugira uruhare mu kwihutisha iyi gahunda.
Uyu mwiherero kandi wibanze kuri gahunda zo gusohora baturage mu bukene no kububakira ubushobozi, ubuzima, uburezi, kuzamura ubuhinzi, ibyoherezwa mu mahanga, n’izindi ngingo.
Mu nsanganyamatsiko aba bayobozi baganiriye harimo iyo kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye rwubaka iterambere no kureba uburyo igihugu cyakomeza muri iyo nzira; by’umwihariko bakomeje kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwareka gukomeza gutumiza mu mahanga ibyo rushobora kwikorera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru