AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Umugore n’umukozi b’ubuwagaragaweho COVID-19 mu Rwanda na bo bashyizwe mu kato

Yanditswe Mar, 14 2020 13:08 PM | 37,687 Views



Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko nyuma yo kubona umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, kuri ubu umugore we ndetse n’umukozi we bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo harebwe niba baba bataranduye.

Minisiteri y'Ubuzima, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w'icyorezo cya Coronavirus. Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by'iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Minisitiri w’Ubuzima, mu kiganiro na RBA, Dr Ngamije Daniel yavuze ko  uyu Muhinde yisuzumishije ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bamusanzemo iyi ndwara. Kugeza ubu bakaba bari kureba niba uwo murwayi nta bantu bandi yaba yarahuye na bo akabanduza.

Yagize ati "Uyu muntu yinjira mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe yari afite, aho aboneye ko atangiye kumva atameze neza, uhereye  tariki ya 12, iya 13 aza kwa muganga, twaramusuzumye kandi nk’uko nari nkubwiye  ibipimo byagaragaje ko arwaye iriya ndwara  ya COVID-19."

Avuga ko impamvu uwo murwayi yagiye kwa muganga ari uko yumvise amerewe nabi, aho yari afite umuriro ndetse n’inkorora y’akayi ndetse no guhumeka mu buryo bugoye.

Yagize ati “Ubu uyu murwayi yajyanwe ahantu habugenewe, turazirikana ko amakuru ajyanye n'ubuzima bwite bw'umuntu  tuyatangaza ahantu hose, ariko ari ahantu habugene, hari ivuriro  ryakira abantu bafite iriya ndwara. Ndetse ari kumwe n’umugore we kuko umugore we ubu turamufata nk’umuntu ukekwaho indwara kugeza igihe tuzasuzuma tukamenya ko umugabo we yamwanduje cyangwa  se atamwanduje, byose barishoboka. Barikumwe n’umuzamu wo mu rugo babana. Bose turabafite, dufite aho twabacumbikiye kugira ngo tubiteho.”

Minisitiri Ngamije avuga ko binashoboka ko uwo murwayi hari abandi bantu yaba yaranduje, ikaba ari yo mpamvu bari kubikurikiranira hafi.

Ati "Birashoboka cyane, hari n'ingamba twafashe ko uwo yahuye na we wese, ni yo mpamvu wumvise nkubwiye umugore we n'umuzamu wo mu rugo, n'abo bakorana tugomba kubashakisha kugira ngo na bo, twamaze no kubageraho benshi, twamaze kubabona kugira ngo na bo tubasuzime, tubakurikirane kugira ngo hatagira undi bakwanduza."

Dr Ngamije asaba Abanyarwanda gukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza, kwirinda gukora ingendo zo mu mahanga zitari ngomba ndetse no kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe cyose  baba bagaragayeho bimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.

Uyu muyobozi yanavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwirinda inama cyangwa ibindi birori bitari ngombwa bihuza abantu benshi kuko bishobora gutuma iki cyorezo gikwirakwizwa.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage