AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Ubushakashatsi bwerekanye ko COVID-19 yakomye mu nkokora bikomeye imibereho y'ingo

Yanditswe May, 23 2022 16:44 PM | 69,198 Views



Ibyavuye mu bushakashatsi bw'ikigo gisesengura ibirebana na Politike za leta IPAR bwakozwe hagati ya Gashyantare 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, byerekana ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora bikomeye imibereho y'ingo, ku buryo 64% by'ababajijwe bose bagaragaje ko ubukungu bw'ingo zabo bwagabanutse cyane.

Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y'ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n'Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053. 

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.

58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.

Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR, Eugenie Kayitesi avuga ko ikigamije muri ubu bushakashatsi ari ukwereka abafatanyabikorwa ahakwerekezwa ubufasha ku bafite ibibazo kurusha abandi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali no mu turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Huye, Muhanga, Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyagatare. 

Bugaragaza ibihe bikomeye ingo nyinshi zaciyemo hagati ya Gashyantare 2020 kugeza muri Gicurasi 2021.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage