Yanditswe May, 23 2022 16:44 PM | 69,198 Views
Ibyavuye mu bushakashatsi bw'ikigo gisesengura ibirebana na Politike za leta IPAR bwakozwe hagati ya Gashyantare 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, byerekana ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora bikomeye imibereho y'ingo, ku buryo 64% by'ababajijwe bose bagaragaje ko ubukungu bw'ingo zabo bwagabanutse cyane.
Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y'ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n'Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.
58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.
Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.
Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.
Umuyobozi Mukuru wa IPAR, Eugenie Kayitesi avuga ko ikigamije muri ubu bushakashatsi ari ukwereka abafatanyabikorwa ahakwerekezwa ubufasha ku bafite ibibazo kurusha abandi.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali no mu turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Huye, Muhanga, Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyagatare.
Bugaragaza ibihe bikomeye ingo nyinshi zaciyemo hagati ya
Gashyantare 2020 kugeza muri Gicurasi 2021.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru