Yanditswe Oct, 01 2021 19:46 PM | 61,038 Views
Inzego z’umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa
bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ziravuga ko
kuba zimaze gutsinda ibyihebe ku gipimo kirenga 95% bitavuze ko urugamba
rworoshye, ko ahubwo bigaragaza ubushobozi bw'igisirikare cy'u Rwanda ku
rugamba.
Ni mu gihe abaturage ba Cabo Delgado nabo bashima ibimaze kugerwaho n'ingabo z'u Rwanda mu gihe gito zimaze zibatabaye.
Mu rusisiro rw'ahitwa Quelimane ku muhanda munini uva mu Mujyi wa Palma werekeza Mocimboa Da Praia, Abdulman Halfan w'imyaka 12 arakina karere na bagenzi be.
Inzozi z'uyu mwana w'ingimbi uvuga ko ari umufana ukomeye w'ikipe ya Manchester yo mu Bwongereza ngo ni ukuba umukinnyi wabigize umwuga, akaba yagera ku rwego rw'ibindi bihangange nka Christiano Ronaldo yihebeye.
Nubwo bimeze bityo ariko Halfan avuga ko adashobora kwibagirwa akaga yahuye nako ubwo ibyihebe byigabizaga agace k'iwabo.
Ibyabaye kuri Halfan, ni urugero ruto rw'ibyabaye ku bana n'abakobwa cyangwa abagore ba Cabo Delgado.
Mu nkambi ya Quitunda ahitwa Afungi ni hamwe mu ho usanga ababyeyi n'abana biganjemo abaturuka Mocimboa da Praia bafite ababo bishwe cyangwa bagashimutwa n'ibyihebe, ku buryo ndetse kugeza magingo aya bataramenya amaherezo yabo.
Ku rundi ruhande ariko mu mpunzi zisaga ibihumbi 10 zari mu nkambi ya Quitunda hasigaye izibarirwa mu gihumbi, kuko isisaga ibihumbi 9 ziri mu zigera mu bihumbi 25 zimaze gusubira mu byazo mu mujyi wa Palma.
Nyuma y'amezi hafi 3 zigeze muri Cabo Delgado ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'iza Mozambique zimaze kwirukana ibyihebe mu duce twose two mu turere twa Palma na Micomboa Da Praia, ibintu byari byarananiranye mu myaka 5 ishize.
Umuyobozi w'ibikorwa by'urugamba Brig. Gen. Muhizi Pascal agira ati “Ibimaze kugerwaho n'ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'iza Mozambique mu gihe gito nk'iki, ntibivuze ko urugamba rworoheye ingabo z'u Rwanda, ahubwo bigaragaza ubushobozi bw'igisirikare cy'u Rwanda ku rugamba.”
Zikigera muri Cabo Delgado kuva tariki 10 Nyakanga ingabo z'u Rwanda zakoresheje amayeri yo kwicamo amatsinda abiri, bamwe baturuka ahitwa Mueda bakomereza Diaca-Awasse-Mumu-Mtotwe bagana ku birindiro bikuru by'ibyihebe byari mu mujyi wa Mocimboa Da Praia.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Col. Ronald Rwivanga avuga ko urugamba rukomeye rwabereye ahitwa Awasse, kubera sitasiyo y'amashanyarazi ihari.
Itsinda rya kabiri ryaturutse ahitwa Afungi rikomereza Quitunda, Quelimane, Mapalanganha, Maputo, Namalala ryerekeza ku birindiro bikuru by'ibyihebe mu mujyi wa Mocimboa Da Praia uri ku nkombere z'inyanja y'Abahinde.
Kugeza tariki 4 Kanama izo ngabo zari zamaze kwigarurira imijyi n'insisiro za Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, NHICA Do Rovuma, Quelimane, Njama, Chinda, Mumu ndetse na Awasse.
Ingabo ziturutse muri bya byerekezo byombi zahuje imbaraga maze nyuma y'iminsi 4 zifata Mocimboa Da Praia, ibirindiro bikuru by'ibyihebe, intsinzi ikomeye nyuma y'inkundura ikomeye yaguyemo ibyihebe bitari bike, bimwe bigakomereka ndetse ibindi bigafatwa mpiri.
Ni nako kandi intwaro zitari nke zambuwe ibyihebe maze bihita byimurira ibirindiro ahitwa Mbau, ariko nyuma yo kwatswaho umuriro Mbau nayo ibyihebe byarayitaye biyabangira ingata.
Kugeza ubu ku ruhande rw'u Rwanda abagera kuri 4 nibo bamaze kugwa kuri rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado gusa Brig. Gen. Pascal Muhizi agashimangira ko ingabo z'u Rwanda zitewe ishema no kwitangira bene wabo b'Abanyafurika.
Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique nabo bashima ubwitange bw'ingabo z'ibihugu byombi n'umusaruro zimaze kugeraho.
Mu ruzinduko rw'iminsi 2 aherutse kugirira muri Cabo Delgado, Perezida Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yashimangiye ko ingabo z'ibihugu byombi zidateze kwemerera ibyihebe kongera kubuza amahoro abaturage ba Cabo Delgado.
Ingabo z'u Rwanda n'abapolisi basaga 1000 bari mu ntara ya Cabo Delgado kuva muri Nyakanga, hashingiwe ku busabe bwa leta ya Mozambique ndetse n'amasezerano y'ibihugu byombi mu by'umutekano n'igisirikare.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru