Yanditswe Sep, 30 2021 19:03 PM | 43,736 Views
Nyuma y'uko Leta ikuyeho imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi zinjira mu Rwanda cg zihakorerwa, abaturage bavuga ko bizatuma ibiciro byo kuzigura bigabanuka; naho abatumiza bakanacuruza imodoka basaba ko uko izi modoka ziyongera hakongerwa za station zizishyiramo umuriro.
Imodoka zikoresha amashanyarazi ntiziraba nyinshi mu Rwanda bitewe n'uko ibikorwaremezo byo kuzicaginga bitarashyirwa henshi: hari izikoresha imirasire y'izuba zikanakoresha essence na mazout iminota mike cyane igihaguruka igahita ikomeza gukoresha amashanyarazi:
Kuva mu mpera z'ukwezi kwa 9 uyu mwaka, Ministeri y'Imari n'Igenamigambi yamaze kwemeza ko imodoka zitumizwa hanze cg izikorerwa mu Rwanda zikoresha umuriro gusa (electrical), n'izikoresha icyarimwe umuriro n'ibikomoka kuri petrole (hybrid); zemerewe gukurirwaho umusoro kuri gasutamo.
Abasanzwe batumiza imodoka bakanazicuruza bavuga ko abakeneye bene izi modoka bagiye kwiyongera bitewe n'uko ibiciro bizagabanuka, gusa ngo bikwiye kujyana no kubaka ahantu henshi ho kuzongereramo umuriro cg kuzisharija.
Muri rusange imodoka zose zinjira mu gihugu zakwa umusoro muri gasutamo uhinduka bitewe n'igihe imodoka yakorewe, ubwoko bwayo, ingufu za moteri n'igiciro fatizo ku ruganda. Usibye za bisi cg imodoka zitwara imizigo zasonewe umusororo wa 15%, izindi zishyura 18% by'umusoro ku nyongeragaciro (TVA), umusoro wa 25% w'agaciro k'imodoka n'utarenze 15% bitewe n'ubwoko bwa moteri: wose hamwe ukaba 58% ari nawo imodoka z'amashanyarazi zisonewe.
Abaturage basanga byanze bikunze ivanwaho ry'uyu musoro ku modoka zikoresha amashanyarazi, bizatuma benshi bashobora gutunga imodoka zidahenze.
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanije 38% by'imyuka ihumanya ikirere: ministre w'ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc avuga ko hagenda hakorwa byinshi bigamije gutuma u Rwanda rutaba intandaro yo kwangiza ikirere.
U Rwanda rukomeje gahunda yarwo yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, harimo gushishikariza abantu gukoresha ibindi bicanwa bitari inkwi, no gupimisha ibinyabiziga kugirango bye gukomeza kwangiza ikirere kubera imyotsi; mu Rwanda kandi moto zikoresha amashanyarazi nazo zatangiye gukoreshwa, ndetse n’iza lisansi zihindurwa iz’amashanyarazi.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru