AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye na Rio Tinto amasezerano yo gucukura 'lithium' mu Burengerazuba

Yanditswe Jan, 29 2024 15:13 PM | 51,991 Views



Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'Ikigo Rio Tinto Minerals Development Limited yo kubyaza umusaruro no gucukura amabuye y'agaciro ya Lithium mu Burengerazuba bw’igihugu.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz (RMB), Amb. Yamina Karitanyi n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’abandi muri Rio Tinto, Lawrence Dechambenoit.

Karitanyi yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu mikoranire n’iki kigo gifite ubuzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Kwinjira mu mikoranire na Rio Tinto bizafasha mu kwerekana ubukungu bw’u Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.’’

Yasobanuye ko biri no mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutajegajega.

Rio Tinto Minerals Development Limited ni ishami rya Rio Tinto, ikigo kimaze kuba ubukombe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku Isi ndetse gikorera mu bihugu 35.

Lawrence Dechambenoit yashimangiye ko Rio Tinto yishimiye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda no kuyisangiza ubunararibonye bwayo mu kwihutisha ibikorwa byo gushaka lithium iri mu butaka bwo mu Burengerazuba.

Amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono nyuma y’uko Perezida Kagame aganiriye na Jakob Stausholm uyobora Ikigo Rio Tinto ubwo bari i Davos mu Busuwisi, aho bitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum, yabaye ku wa 15-19 Mutarama 2024.

Rio Tinto, ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia, yagaragaje ko izashora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Lithium, afite agaciro ka miliyoni $7.5.

Lithium ni ibuye ry’agaciro rigezweho ku Isi, rikorwamo batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi. Ryatangiye kuboneka mu Rwanda mu myaka ya 2020, ari nabwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira dore ko igiciro cya toni imwe y’ayo mabuye cyavuye ku 44.090$ cyariho mu 2022 kikagera ku 61.520$ mu 2023.

Ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro yifashishwa ku kigero cya 80% mu gukora batiri zifashishwa mu modoka z’amashanyarazi, bwabonetse mu Rwanda mu Turere twa Ngororero, Rwamagana n’ahandi.

Biteganyijwe ko mu 2030 ku Isi hazaba hagurishwa miliyoni 200 z’imodoka zikoresha amashanyarazi, bivuze ko abashaka Lithium baziyongera bigatuma ikomeza gukenerwa.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)