AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda na UNITAR mu masezerano yo kubaka ubushobozi mu kurwanya ruswa

Yanditswe Dec, 11 2019 10:23 AM | 2,040 Views



U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi UNITAR. Aya masezerano yahagarariwe n'igihugu cya Qatar, agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya ruswa.

Umuryango w’Ababimbuye uvuga ko abantu basaga miliyoni 800 babayeho mu bukene bukabije kubera ubuyobozi bwamunzwe na Ruswa. U Rwanda wafashe gahunda yo kutihanganira na busa ruswa, kuri uyu wa Kabiri rukaba rwashyize umukono ku masezerano agamije kubaka ubushobozi mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kuba ishuri abanyafurika bitorezamo kurwana urwo rugamba.

Umuyobozi w’iki, Alex Mejia yashimangiye impamvu zigaragaza ko ruswa idakwiye kwihanganirwa na busa ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Miliyoni 882 ni wo mubare w'abantu baba mu bukene bukabije ku mugabane wacu ntitwabyemera, bivuze ko binjiza ari munsi y'idorari rimwe ku munsi, babaye muri ibi bibazo impamvu nyamukuru ntayindi ni ruswa. Ruswa yambura abantu amahirwe ikabima ubuzima bwiza, ruswa yangiza ejo hazaza.’’

Dr Ali Bin Fetais Al Marri impuguke akaba n’umuvugizi ushinzwe ku rwanya ruswa mu muryango w’abibumbye wari unahagariye igihugu cya Qatar cyahagarariye ayo masezerano, yavuze ko kuba barahisemo u Rwanda bagendeye  ku muhati warwo mu kurwanya ruswa.

Ati “Ibyo mukora hano mu Rwanda ni ibitangaza, ibi ntibisanzwe, nyuma y'ibyago bikomeye mwahuye nab yo mukaba muri ku mwanya mwiza ku isi! Ni ibitangaza, nemeza ntashidikanya ko Afurika ikeneye abantu nkamwe kugira ngo yige isomo, mwabikora kuko ntekereza ko muri Afurika yo hagati yose muri  isomo ryiza cyane kuri buri muntu.’’

Providence Umurungi ushinzwe  ubutabera n'ubufatanye mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko zimwe mu nyungu zitegerejwe muri aya masezerano zirimo kuba azaba urubuga rw’ imikoranire haba mu muhagurwa y’abazahugura abandi.

Ati “Byitezwe ko igihugu cya Qatar kizagira uruhare rukomeye mu gutanga amikoro akenewe kugira ngo bigerweho.’’

Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, iherutse kugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere Leta mu bijyanye no kurwanya ruswa ku kigero kirenga 80%, mu gihe iki cyaha cyashyizwe ku rutonde rw’ibyaha bidasaza mu gihugu.

Inkuru mu mashusho



Danton GASIGWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage