Yanditswe Jun, 13 2020 09:16 AM | 16,101 Views
Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma
y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi “Conseil
d’Etat” rwemereye umushakashatsi François Graner kugera ku nyandiko zibitse
amateka y’u Rwanda ku butegetsi bwa François Mitterrand.
Inyandiko uyu mushakashatsi uri mu muryango Surivie w’abahirimbanira impunduka za Politiki y’ Bufaransa kuri Afurika yaherewe uburenganzira gukoresha mu bushakashatsi,ni izigaragaza uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane hagati y’umwaka wa 1990 na 1995.
Hari abatekereza ko gucukumbura izi nyandiko za Perezida Mitterand bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’itegurwa rya Opération Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero.
Kuba uriya mushakashatsi yemerewe kugera ku nyandiko zari zimaze imyaka zaragizwe ndakorwaho,hari ababibona nk’amarembo afunguye ku bandi bashakashatsi bakifuza gucukumbura amakuru azikubiyemo.
Muri Gicurasi 2018, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye kiteguye guha rugari abashakashatsi bagasesengura uruhare rw’iki gihugu mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Nyuma gato y’umwaka umwe iryo tsinda ry’abashakashatsi ryashyizweho.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihugu ni na ho haherutse gufatirwa Kabuga Felicien,umugabo wari umaze imyaka n’imyaka ashakishwa kubera uruhare akekwaho muri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru