AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

U Bubiligi: Humviswe umutangabuhamya mu rubanza rwa Nkunduwimye ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2024 17:45 PM | 120,566 Views



Urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri mu Bubiligi, rwakomeje kuburanisha Umunyarwanda Emmanuel Nkunduwimye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no gufata abagore ku ngufu. 

Kuri uyu munsi w’iburanisha, Urukiko rwumvise ubuhamya bw’Umushakashatsi mu mateka, Helene Dumas watanze ubuhamya aherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ku munsi wa 7 w’iburanisha, uregwa yagaragaye mu Rukiko yambaye ikoti ryiganjemo ibara rya kaki, akaba yari kumwe n’abamwunganira bombi, abunganira uruhande rw’abaregera indishyi n'abo bakaba bari mu Rukiko.

Iburanisha ry’uyu wa Mbere, umwanya munini Urukiko rwawuhariye umushakashatsi akaba n’impuguke mu mateka, Helene Dumas wakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yatanze ubuhamya yifashishije uburyo bw’iyakure, abanza kuvuga umwirondoro we, unemezwa n’umushinjacyaha bari kumwe i Kigali nk’uko byasabwe na Perezida w’Urukiko.

Helene Dumas yavuze ko ubusanzwe yageze mu Rwanda mu 2004 nk’umushakashatsi mu mateka yamenye uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’uko abayirokotse babayeho imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPF Inkotanyi. 

Ubu bushakashatsi ngo yabukoze afata amajwi, anifashisha umwunganira mu gusemura mu Kinyarwanda.

Ubushakatsi bwe abuhera mu gihe cy’ubukoroni aho yagaragaje ko kugeza mu 1959, ubukoloni bwasize Abanyarwanda baratangiye kwibona mu moko, ndetse abiswe Abahutu birukana Abatutsi mu gihugu, bikomeza no gushyigikorwa n’ubutegetsi bwakurikiyeho ari nako bukomeza kwigisha urwango n’ingangabitekerezo ya Jenoside. 

Helene Dumas yavuze ko hagiye habaho igerageza rya jenoside mu Bagogwe no mu Batutsi bari batuye mu Bugesera, kandi ubutegetsi bubishyikiye. 

Yankomoje ku ruhare rw’itangazamakuru nka radio RTLM n’ishyaka CDR mu kubiba urwango mu Banyarwanda, no kwerekana ko ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zari zaratangije urugamba rwo kubohora igihugu zari umwanzi w’u Rwanda.

Perezida w’Urukiko yamubajije uko yabonye uruhare rwa bamwe mu bacuruzi mu gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bamwe mu bacuruzi ari bo batangangaga ibihembo ku bicanyi, hamwe na hamwe bakabatiza imodoka zo gutwara Interahamwe zijya kwica mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Helene Dumas yanagarutse ku musaruro w’Inkiko Gacaca nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko azibona nk’umuti u Rwanda rwiboneye wo kumenya amateka kuri jenoside yakorewe Abatutsi, impamvu ya jenoside n’uko yakozwe, ukaba n’umuti ku nzira y’ubwiyunge nyuma yo gushyiraho politiki igaragaza ko Abanyarwanda ari bamwe, yongeraho ko Inkiko Gacaca zatumye abakoze ibyaha bahanwa kandi bikorwa vuba, kuko iyo bijya mu nkiko zisanzwe ubutabera bwari gutinda cyane.  

Iburanisha rizakomeza kuri uyu wa Kabiri humvwa abandi bashakashatsi bagera kuri 6.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2