AGEZWEHO

  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...
  • Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire – Soma inkuru...

#RwandaDay2017: Perezida Kagame yibukije abanyarwanda kurwanya ubukene

Yanditswe Jun, 11 2017 00:49 AM | 3,275 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije bikagaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga bitandukanye birushyira ku isonga. Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day yabereye mu mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Rwanda, mu Bubiligi, mu Busuwisi, mu Butaliyani, mu Budage, mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Burusiya no mu bindi bice bitandukanye by’Isi, bahuriye muri Flanders Expo ahabereye Rwanda Day.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje gushimira abaturutse imihanda yose baje guhurira muri Rwanda Day maze anabagaragariza aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere.

Umukuru w’igihugu ijambo rye yanagarutse ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’indi migabane igize isi avuga ko Afurika nkuko ari umugabane ukennye gusa ukaba ufite ubukungu bwinshi, bikwiye ko Ibindi bice by’isi bikwiye gushora imari muri Afurika bityo impande zombi zikarushaho kuzamuka mu by’ubukungu.


Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2