Yanditswe Jun, 11 2017 00:49 AM | 3,275 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije bikagaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga bitandukanye birushyira ku isonga. Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day yabereye mu mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Rwanda, mu
Bubiligi, mu Busuwisi, mu Butaliyani, mu Budage, mu Buholandi, mu Bufaransa, mu
Burusiya no mu bindi bice bitandukanye by’Isi, bahuriye muri Flanders Expo
ahabereye Rwanda Day.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje gushimira
abaturutse imihanda yose baje guhurira muri Rwanda Day maze anabagaragariza aho
u Rwanda rugeze rwiteza imbere.
Umukuru w’igihugu ijambo rye yanagarutse ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’indi migabane igize isi avuga ko Afurika nkuko ari umugabane ukennye gusa ukaba ufite ubukungu bwinshi, bikwiye ko Ibindi bice by’isi bikwiye gushora imari muri Afurika bityo impande zombi zikarushaho kuzamuka mu by’ubukungu.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru