AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Rwamurangwa yatorewe kuyobora FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Yanditswe Aug, 05 2019 09:02 AM | 7,720 Views



Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, kuri iki Cyumweru wazindukiye mu matora yo kuzuza inzego zitari zifite abayobozi, guhera kuri  Chairperson (Perezida) kugeza ku ngaga zishamikiye kuri uyu muryango. Ni amatora yasize Rwamurangwa Stephen atorewe kuyobora uyu muryango asimbuye Rwakazina Marie Chantal.

Abatowe mu matora y'umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo yabaye kuri iki cyumweru, ni abagombaga gusimbura abari muri komite nyobozi y'umuryango, iy'urugaga rw'urubyiruko n'urw'abagore batowe ku rwego rw'umujyi wa Kigali.

Ku mwanya wa  Chairperson, Rwamurangwa Stephen ni we watowe, asimbura Rwakazina Marie Chantal watorewe kuba Chairperson ku rwego rw'Umujyi wa Kigali. 

Chairperson mushya yagaragarije abanyamuryango ko azashyira imbere ubufatanye n'abanyamuryango mu bikorwa bigamije iterambere ry'ubukungu, ubutabera, imiyoborere n'imibereho myiza, urwego rw'umudugudu rukazitabwaho by’umwihariko.

Yagize ati "Inzego z'umuryango zigafata iya mbere mu gutuma Abanyagasabo bagera ku bukungu bifuza, bagera ku mibereho myiza bifuza, bagera ku miyoborere myiza bifuza ndetse bakagira n'ubutabera bifuza. Ahanini aho dushaka gushyira imbaraga ni ku rwego rw'umudugudu; umuryango ukore ku mudugudu kuko ari ryo shingiro, niho abanyamuryango batuye n'abanyarwanda bose muri rusange, aho rero turagirango inzego z'umuryango zifatanye n'izindi nzego kugirango izindi zibe ari inzego zitanga facilitation ariko ibikorwa byose bikorerwe mu mudugudu."


Rugero Jeannette we yatowe nka chairperson w'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri aka karere. Avuga ko azita ku iterambere ry'umugore mu by'imari n'ubucuruzi, n'uruhare rwe mu burere butangirwa mu muryango.

Ati "Nzashyira imbere cyane cyane guteza imbere abagore mu bucuruzi kugira ngo barusheho kugira ubushobozi n'ishoramari rikomeye kandi riteye imbere kimwe na bagenzi bacu b'abagabo. Icya 2 ni ugufatanya n'abagore bagenzi banjye mu bijyanye no kurera neza urubyiruko cyane cyane mu bibazo byugarije umuryango birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi n'ibindi.

                     Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo ubwo bari mu matora

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere, na bo basabye abatowe kwirinda kujenjeka ahubwo bakita ku rubyiruko n'iterambere ry'umujyi muri rusange, inshingano Kwizera Anita ndetse na mugenzi we Rutayisire Isabelle Noelle bemeza ko ziremereye.

Rutayisire ati "Icyo mbona bagomba gushyiramo imbaraga cyane ni uguteza imbere urubyiruko ari nabyo abiyamamaje bavugaga, n'ibikorwa remezo nkuko mu bona koko muri Gasabo bimaze gutera imbere, ni ugukomeza gushyiramo imbaraga kugirango umujyi wacu urusheho gusa neza."

Na ho Kwizera yagize ati "Mu karere ka Gasabo nk'uko ikivugo cyacu kibivuga kiravuga ngo ntakujenjeka. Muri Gasabo ibyo dukora byose ntabwo tujenjeka, tukaba rero twizeye nk'intore za Gasabo ko babizi ko nta kujenjeka bakwiye kugendera ku mahame y'umuryango ndetse no ku byo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda tukabishyira mu ngiro ndetse ku kigero cyiri hejuru."

Muri rusange amatora yo kuri iki cyumweru yasize imyanya 8 itarimo abayobozi ibabonye kuko abari bayitorewe mbere bagiye bazamuka mu nzego z’umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali.

                              Amatora yari yitabiriwe mu buryo bugaragara

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF